Itorero Angilikani ry’u Rwanda (EAR) ryatangaje ko rihangayikishijwe n’imyitwarire ya bamwe mu bahoze mu nshingano z’ubuyobozi mu Itorero bari mu kiruhuko cy’izabukuru, bakaba bakomeje kwivanga mu mikorere n’imiyoborere yaryo kandi ritabatumye, ibyo bigateza urujijo mu bayoboke.
Ni ibukubiye mu itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bw’iri torero ku wa 14 Ukwakira 2025, rivuga ko hari abahoze mu nshingano z’ubuyobozi mu Itorero bari mu kiruhuko cy’izabukuru ariko bakomeje kwivanga mu mikorere yaryo
EAR ivuga ko abo bakomeje gukora ibikorwa birimo Kwandika amabaruwa agenewe abantu benshi ndetse n’amatangazo batanga mu ruhame, byose bivuga ku mikorere y’Itorero, gukoresha inama zihuza amatsinda anyuranye y’abo mu Itorero, n’ibindi bikorwa bigaragaza kubahuka Ubuyobozi bw’Itorero.
EAR iti “Ibikorwa byabo biratera urujijo mu Bakristo kandi birahungabanya amahoro n’ubumwe bw’Itorero.”
Iri torero ryavuze ko abo bahoze mu nshingano nyuma bakajya mu kiruhuko cy’izabukuru akenshi batangaza amakuru batabanje gusobanukirwa byimbitse imiterere y’ikibazo nyamukuru, ko kandi bene iyo myitwarire itubahiriza itegeko cyangwa umwuka wo kwiyoroshya.
EAR yavuze ko tariki ya 08 Ukwakira 2025, umwe mu Bepisikopi bari mu kiruhuko cy’izabukuru yanditse ibaruwa igenewe Abepisikopi ba EAR bose, agenera kopi Abapasitori ba EAR bose, avuga ko ibishinjwa uwahoze ari Umwepiskopi wa Diyoseze ya Shyira ashinjwa n’ubushinjacyaha aribyo Abepisikopi ba EAR bose bakora.
Uyu ushinjwa ni Musenyeri Mugisha Mugiraneza Samuel ufunzwe kuva muri Mutarama 2025, akurikiranyweho ibyaha byo kunyereza no gukoresha umutungo wa diyosezi mu nyungu ze bwite mu gihe yari akiri k’ubuyobozi.
EAR iti “Uwari Umwepiskopi wa Diyoseze ya Shyira yasezeye ku buyobozi bwa Diyoseze. Ntabwo akiri Umwepiskopi wa Diyoseze ya Shyira. Ubushinjacyaha bwaramureze; ubu ikibazo cye kiri mu rukiko, kandi kiri hagati ye n’ubushinjacyaha. Ntabwo Itorero ryivanga mu mikorere y’inkiko z’igihugu.”
Iri torero kandi ryavuze ko kuba mu kiruhuko cy’izabukuru ntawe biha uburenganzira bwo kwitwara uko ashatse kuko Umuntu wese warobanuriwe umurimo w’Imana akomeza kuba munsi y’Ubuyobozi bw’Itorero, yaba akiri mu murimo, cyangwa ari mu kiruhuko cy’izabukuru.
Riti “Iyo yubahutse, arabibazwa. Ni nako bigenda no ku Balayiki bo mu Itorero.”
Rikomeza riti ”Turasaba abigize abavugizi b’Itorero batabiberewe uburenganzira, ko bareka gutangaza amagambo adafite ishingiro n’amakuru atuzuye kuko bitera akajagari, bigahungabanya ubwume bw’abo mu Itorero, kandi bikaritukisha.”
Ryasabye kandi Abapasitori n’Abakristo bose gukomeza kuba umwe mu masengesho, mu rukundo no mu kwihangana.
UMUSEKE.RW
