Etincelles FC yemeje Masudi Djuma nk’umutoza wayo – AMAFOTO

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Ubuyobozi bwa Etincelles FC bwatangaje Masudi Djuma nk’umutoza mushya wa yo mu mwaka umwe uri imbere ushobora kongerwa.

Uyu Murundi yasimbuye Seninga Innocent uherutse gutandukana n’iyi kipe iterwa inkunga n’Akarere ka Rubavu.

Babicishije ku rukuta rwa bo rwa X, bemeje aya makuru.

Bati “Irambona Massoud Djuma Mohamed ubu ni umutoza mukuru wa Etincelles FC, nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa.”

Masudi w’imyaka 48, azwi cyane mu Rwanda nyuma yo gukinira Rayon Sports na APR FC, aho ari mu bakinnyi bigaragaje cyane mu mikino ihuza amakipe yombi.

Yatangiye gutoza ari muri Rayon Sports muri Gashyantare 2016, nyuma yo kuyisigarana Ivan Minnaert agiye muri Kenya, ayihesha Igikombe cya Shampiyona ya 2016/17 n’Igikombe cy’Amahoro cya 2016.

Masudi yageze mu Rwanda bwa mbere mu 1996, akinira APR FC imyaka ibiri mbere yo kwerekeza muri Kiyovu Sports.

Mu 2003 ni bwo yerekeje muri Rayon Sports, mu 2004 ayifasha gutwara Shampiyona ubwo yatozwaga na Kayiranga Baptiste, nyuma ava muri iyi kipe yerekeza muri Seychelles mbere yo gusubira mu bururu n’umweru mu 2006, agakina umwaka umwe.

Yahagaritse gukina ruhago mu 2010 mu Ikipe ya Inter Stars y’iwabo mu Burundi, agana mu butoza.

Nyuma yo gutandukana na Rayon Sports mu 2017, yabaye umutoza wungirije muri Simba SC mu mwaka w’imikino wa 2017/18, ahava agirwa Umutoza wa AS Kigali muri Nyakanga 2019, ndetse na Bugesera FC nyuma yaho.

Ahandi yatoje ni muri Inter FC na Inter Star z’i Burundi, aho yari umutoza wungirije ndetse no mu Ikipe y’Igihugu y’u Burundi y’abato yatoje mu 2015.

Indi kipe yatoje ni Bukavu Dawa yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Etincelles FC agiye gutoza, ifite inota rimwe mu mikino itatu ya shampiyona imaze gukina.

Masudi Djuma ni umutoza mushya wa Etincelles FC mu mwaka umwe uri imbere
Yerekanywe na Perezida wa Etincelles FC
Yashyize umukono ku masezerano y’umwaka umwe
Bombi bemeje ko bagiranye amasezerano

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi