FERWAFA yatangije amahugurwa y’abatoza bongerera abakinnyi imbaraga

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryatangije amahugurwa yo kongerera ubumenyi abatoza bongerera imbaraga abakinnyi [Fitness Coaching Course].

Aya mahugurwa ari kubera ku Cyicaro Gikuru cya Ferwafa, yatangiye ku wa Mbere, tariki ya 29 Nzeri 2025, yitabiriwe n’abatoza 30 baturutse mu makipe atandukanye ndetse n’amarerero y’abato.

Ari kumwe n’umwarimu w’abatoza ushinzwe amasomo muri iri shyirahamwe, Bazirake Hamim, Umuyobozi wa Tekiniki muri iri shyirahamwe, Gérard Buscher, yatangiye ashimira abatoza bayitabiriye ndetse abasaba kuzabyaza umusaruro ubumenyi bazahakura.

Mwambari Serge usanzwe ari umwarimu w’abatoza bongerera imbaraga abakinnyi akaba n’umutoza w’ikipe y’Igihugu, Amavubi na Rayon Sports muri iki gice, afatanyije na Dr. Nuhu Assouman, ni bo bari gutanga amasomo.

Ni amasomo atangirwa mu ishuri mu gitondo mu gihe nyuma bajya ku kibuga gushyira mu bikorwa ibyo baba bigishijwe mu ishuri. Biteganyijwe aya mahugurwa azarangira tariki ya 9 Ukwakira uyu mwaka.

Abatoza 30 ni bo bitabiriye aya mahugurwa

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi