Gicumbi: Umu-diaspora yishyuriye mituweli abaturage 200

Yanditswe na NDEKEZI Johnson

Umunyarwanda Elvis Victor Nduwayo utuye mu Bufaransa yishyuriye ubwisungane mu kwivuza abaturage 200 batishoboye bo mu Kagari ka Nyagahinga, Umurenge wa Rwamiko, mu Karere ka Gicumbi.

Nduwayo, usanzwe ari umuyobozi muri ‘Caisse primaire d’assurance maladie’ i Paris, yatanze iyi nkunga agamije gushyigikira igihugu yavukiyemo.

Uyu mu ‘diaspora’ yavuye mu Rwanda afite amezi atatu mu 1991, akaba umwuzukuru wa Kanyamugenge Patrice uzwi cyane mu Kagari ka Nyagahinga.

Nduwayo, usanzwe ari umuyobozi wungirije w’umuryango mpuzamahanga ‘Belle Vie’, yashimangiye ko ibi bikorwa bigamije kurushaho kwifatanya n’Abanyarwanda mu bikorwa biteza imbere igihugu.

Yagize ati: “Ni ibyishimo bikomeye kuba nagize uruhare mu gufasha abaturage b’aho navukiye, by’umwihariko mu kwishyurira abatishoboye Mituweli.”

Abaturage bishimiye ubu bufasha bahawe bwo kwishyurirwa mituweli, bavuga ko izabafasha kwivuza neza kandi ku gihe.

Umwe muri bo yagize ati: “Nishimiye cyane kuba nahawe mituweli. Nari narabuze ubushobozi, mpora nibaza uko nabyitwaramo mu gihe nakora impanuka, ariko ndashimira uyu muvandimwe wanyibutse.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwamiko, Jolie Béatrice, yavuze ko bishimye cyane kubona iyi nkunga yagenewe abaturage, kuko izabafasha mu rugamba rwo kwesa imihigo.

Yagize ati: “Murakoze cyane. Mu izina ry’abaturage b’Umurenge wa Rwamiko, tubashimiye kuri iyi nkunga yo gufasha abatishoboye.”

Umuryango ‘Belle Vie Santé pour Tous, partout et près de Vous’ ni wo wahuguye umuhanzikazi Aline Gahongayire ku buryo bwo kwirinda no guhangana na diyabete, ahita yinjiira mu rugamba rwo kuyirwanya.

Nduwayo ashyikiriza Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwamiko Sheki ya mituweli yishyuye
Nduwayo yishimira gufasha abaturage baho Se avuka

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Yisangize abandi