Gicumbi: Umuryango watwikiwe mu nzu n’abataramenyekana

Yanditswe na NDEKEZI Johnson
Umwana yahiye cyane

Abagizi ba nabi bataramenyekana, bitwikiriye ijoro, batwika inzu y’uwitwa Buntu Christelle wo mu Murenge wa Mutete mu Karere ka Gicumbi; abarimo barashya, ariko Imana ikinga ukuboko, ntihagira uhasiga ubuzima.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane, tariki ya 9 Ukwakira 2025, bibera mu Mudugudu wa Nyamiryango, Akagari ka Gaseke, Umurenge wa Mutete.

Umwana muto niwe wahiye cyane, aho isura ye yangiritse, na nyina nawe ashya ukuguru, mu gihe abandi bana basotse amahoro.

Ni mu gihe kandi ibikoresho bitandukanye byari mu cyumba Buntu araramo n’umwana muto, byahiye birakongoka.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, yabwiye UMUSEKE ko abahiriye mu nzu bahise bajyanwa ku kigo nderabuzima cya Kajevuba.

Yagize ati: “Ibindi birakurikiranwa kugira ngo hamenyekane impamvu yateye ibi ndetse n’ababigizemo uruhare bakurikiranwe.”

Yasabye abaturage kwirinda urugomo, ubugome n’ibindi byaha bishobora gukorwa kuko bihanwa n’amategeko.

Ati: “Barakangurirwa kubana neza na bagenzi babo, kuko iyo ituze n’umutekano bihari, nibwo iterambere ryihuta.”

Umwe mu ba hafi y’umuryango w’uwatwikiwe yabwiye UMUSEKE ko ubwo bugizi bwa nabi bwabaye ahagana saa yine z’ijoro.

Avuga ko uwo mubyeyi n’abana be bibanaga, kuko hashize imyaka ibiri umugabo we yaragiye kwishakira undi mugore.

Asobanura ko ubwo uwo mubyeyi yumvaga imbwa imotse cyane, yabyutse kugira ngo arebe ibibaye, atungurwa n’ikibatsi cy’umuriro, yumva peteroli itangiye kumunukira.

Ati: “Arafungura, ibintu bitangira gufatwa, ama supaneti arafatwa, asohoka ajya kureba abandi bana bari mu kindi cyumba, ari nako avuza induru atabaza ko babatwitse.”

Abaturanyi batabaye barazimya, ari nabwo babonye ko umwana muto yahiye cyane, kuko ari we wari wegereye idirishya ry’icyumba cyahiye cyane.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Emmanuel Nzabonimpa, avuga ko hari amakuru ahari aganisha ku kuba abagize uruhare muri ubu bugizi bwa nabi bafatwa, kandi ko inzego zitandukanye zabyinjiyemo.

Yahumurije umuryango wagizweho ingaruka n’ibi bikorwa bibi, anasaba abaturage kwirinda amakimbirane, cyane cyane mu miryango.

Yagize ati: “Ibikorwa bibi nk’ibi ntabwo Leta y’u Rwanda yabirebera; natwe turahari ngo dukore ibishoboka byose kugira ngo abakora nk’ibi bagaragare kandi bakurikiranwe.”

Kugeza ubu, abahiye bari kwitabwaho n’abaganga ku kigo nderabuzima cya Kajevuba, gusa bari gusaba koherezwa (transfert) ngo bajye kuvurirwa ku Bitaro bya Byumba.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Yisangize abandi