Gitifu w’akarere na Perezida wa Ibuka batawe muri yombi

Yanditswe na Ange Eric Hatangimana
Amapingu

Nyabihu: Gitifu w’akarere na Perezida wa Ibuka batawe muri yombi bakurikiranweho kunyereza umutungo.

Mugiraneza David umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Nyabihu, Ishimwe Samuel Perezida wa Ibuka ndetse n’abandi bakozi b’akarere batawe muri yombi bakurikiranweho kunyereza amafaranga yari agenewe kubaka inzu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abandi batawe muri yombi ni umukozi w’akarere ushinzwe ibikoresho (Logistique), Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza, ushinzwe inyubako mu ishami ry’ubutaka, n’abashinzwe amasoko.

Batawe muri yombi igenzura rimaze kugaragaza ko habayeho amakosa mu gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kudatanga ibikoresho byose nk’uko byagenwe no kwakira inzu hatabayeho igenzura.

Bivugwa ko mu nzu 17 zagombaga kubakwa byarangiye hubatswe inzu 15 kandi komite ya Ibuka niyo yakurikiranaga iyubakwa ry’izo nzu.

Inshuro zose twahamagaye Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu ntabwo yatwitabye, kimwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha.

Igihe batuvugishiriza turabaha icyo babivugaho.

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi