Muhanga: Gitifu ukekwaho kunyereza umutungo wa Leta yatanze ingwate ya Miliyoni 60 ngo aburane adafunze.
Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibangu, Mukamutali Valerie yahaye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye ingwate ya Miliyoni 60Frw arenga kugira ngo akurikiranywe adafunze.
Mukamutali Valerie n’abamwunganira babiri babibwiye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye mu iburanisha ku ifunga n’ifungurwa ry’iminsi 30 y’agateganyo, ku cyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta Mukamutali Valerie n’Umucungamari w’Umurenge wa Kibangu, Munyampundu Védaste bashinjwa.
Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye rwabanje kugaragariza abaregwa, Ubushinjacyaha ndetse n’abunganizi babo bane niba kuburanisha uru rubanza mu Ifasi y’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye bitababangamira kubera ko aho bashinjwa gukorera icyaha ari mu ifasi y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kiyumba.
Aba bose bavuze ko ntacyo bitwaye baramutse baburanishirijwe i Nyamabuye kuko bahatuye, kandi ko ari ho Ubugenzacyaha bwabafatiye.
Nyuma yo kumvikana kuri izo nzitizi, Urukiko rwahaye Ubushinjacyaha ijambo kugira ngo bugaragarize Urukiko icyaha aba bakozi bashinjwa.
Ubushinjacyaha buvuga ko bushingiye kuri raporo yakozwe n’Abagenzuzi b’Akarere, ndetse n’ikirego katanze gishinja Mukamutali Valerie wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibangu kuri ubu wamaze kwirukanwa mu kazi, nk’uko byavugiwe mu Rukiko ndetse n’Umucungamari Munyampundu Védaste wahagaritswe ku mirimo ye mu gihe cy’amezi atatu, ko icyaha bahuriyeho ari icyo kunyereza umutungo wa Leta.
Ubushinjacyaha buvuga ko muri iyo raporo bufite yerekana ko Mukamutali yihaye ububasha bwo gutanga isoko rya Leta rya miliyoni 15 Frws arenga nta burenganzira afite, kandi nta piganwa ryigeze ribaho.
Ubushinjacyaha bukavuga kandi ko hari izindi Miliyoni 7Frws zirenga Mukamutali ashinjwa zasohowe kuri konti y’Umurenge mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Mu gihe Munyampundu Védaste ashinjwa kunyereza miliyoni 9Frws arenga, ayo mafaranga yose akubuye muri raporo y’Abagenzuzi, kandi ko abaregwa babyemera kuko banabisinyiye.
Uhagarariye ubushinjacyaha ati: ”Izi mpamvu zose dusanga zikomeye, kandi abaregwa bagomba gukurikiranwa bafunzwe.”
Mukamutali Valerie ahakana ibyo aregwa akavuga ko miliyoni 15Frw ashinjwa kunyereza akigera i Kibangu yasanze Umuhigo wo gusana inyubako za Leta zirimo Utugari 6 n’Ibiro by’Umurenge uri inyuma, bafatanya n’Inama Njyanama gukoresha rwiyemezamirimo usanzwe utuye i Kibangu, kandi ko mu mezi atatu bari basigaranye kugira ngo uyu muhigo bawese babonaga ari makeya barahatana kugeza ubwo bawesheje ku kigero cya 100%.
Ati: ”Twari twanzuye ko buri muturage atanga umusanzu wa Frw 2000 gusa iki gikorwa cyaje gukomwa mu nkokora n’imihindagurikire y’ibihe kuko yatumye abaturage bateze imyaka yabo, twiyambaza akarere (ka Muhanga) ngo bishyure uyu musanzu.”
Uregwa yavuze ko atemera Miliyoni 7Frw arenga ashinjwa kubera ko abagenzuzi bazigaragaje igihe Umucungamari atari ahari kuko yari yahagaritswe ku kazi mu gihe cy’amezi atatu.
Ati: ”Ndasaba Urukiko ko rwandekura by’agateganyo nkajya kwita ku mwana w’imyaka 12 y’amavuko nasize mu rugo wenyine.”
Me Ibambe Jean Paul na mugenzi we Me ABOMO Adonise (Umunya-Cameroun) waburanaga mu rurimi rw’Igifaransa afite Umusemuzi bavuga, ko urukiko rwarekura uwo bunganira bashingiye ku ngwate y’umutungo utimukanwa ufite agaciro ka Miliyoni 60 Frw yatanze, hakiyongeraho abantu babiri bashobora kumwishingira basanzwe bazwi kuko umwe ari umuntu ukora ubushabitsi, undi akaba ari Umuyobozi w’Ishuri.
Mu byo babwiye urukiko bavuze ko: ”Nta mpamvu zikomeye zituma uwo twunganira akekwaho ibi byaha, cyane ko Ubugenzuzi bwakozwe hadakurikije amategeko bityo ibyo gukurikiranwa afunzwe bidakwiriye guhabwa agaciro.”
Bavuze kandi ko ibimenyetso by’ubugenzuzi bwakozwe n’Akarere bitagomba guhabwa agaciro kuko bufite inenge, kandi ko buvuguruzanya n’ibyo itsinda rigari ririmo abunganizi, Ubugezancyaha, Ubushinjacyaha ndetse n’abaregwa babonye kuko hari abaregwa bahawe amahirwe y’umwanya mukeya babasha kubona zimwe mu mpapuro zigaragaza ko hari amafaranga yakoreshejwe mu buryo bukurikije amategeko.
Munyampundu Védaste avuga ko atemera ibyavuye mu igenzura kuko ryabaye ahagaritswe ku kazi.
Ati: ”Abagenzuzi twakoranye na bo iminsi itanu gusa, bahita bampagarika ibyo babonye ndi mu rugo ntabwo mbyemera.”
Me Sindambiwe Seleman na mugenzi we Me Rubagumya bunganira Munyampundu bavuga ko nta hantu Umucungamari ahurira n’amafaranga ko Ubushinjacyaha bwagombye gukurikirana abanyereje amafaranga, kandi bahari bugahindura n’inyito y’icyaha buvuga ko ari icyo kunyereza umutungo wa Leta uwo bunganira ashinjwa kandi ataragikoze.
Yagize ati: ”Hari aho bashinja Munyampundu ko atagaragaje ukuntu amafaranga yakoreshejwe mu matora, ni we se wari ushinzwe amatora, abayakoresheje kuki batabazwa?”
Yavuze ko gukurikirana umuntu afunzwe atari ihame, agasaba ko Urukiko rwarekura Munyampundu Védaste ahubwo rukamutegeka ibyo agomba kubahiriza.
Ubushinjacyaha buvuga ko Ubugenzuzi bwakozwe bukurikije amategeko, ndetse ko abaregwa batagaragaza inyandiko z’inyemezabwishyu n’iyo Inzego zibakuriye zanditse zisaba uko isoko ryo gusana inyubako za Leta ritangwa.
Urukiko ruvuga ko icyemezo kizasomwa taliki ya 10/10/2025 saa munani z’igicamunsi.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.
