Goma: Abatwara ibinyabiziga bagiye kujya bapimwa ibisindisha

Yanditswe na NDEKEZI Johnson

Mu rwego rwo kurushaho gukumira no kwirinda impanuka, Polisi ya AFC/M23, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda (Traffic Police), rigiye gutangira gupima ibisindisha ku batwara ibinyabiziga.

Byagarutsweho kuri Stade de l’Unité ku wa 26 Ukwakira 2025, ubwo abamotari bo mu Mujyi wa Goma bagiranaga ikiganiro n’ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ni ubwa mbere muri uyu mujyi abatwara ibinyabiziga bagiye kujya bapimwa ibisindisha hakoreshejwe Alco-Test, aho utwaye ikinyabiziga ahuhamo, maze igipimo kikerekana ingano y’inzoga yanyweye.

Polisi ya AFC/M23 yatangaje ko ibi bigamije kurengera ubuzima bw’abantu, kuko impanuka nyinshi zituruka ku businzi bw’abatwara ibinyabiziga, cyane cyane abamotari.

Col. Mwamba, Komanda wa Polisi mu Mujyi wa Goma, yavuze ko ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryaguze utwuma duhagije tuzajya twifashishwa mu gupima abatwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha.

Ati: “Murabona aka kantu, bakita test-alcol. Ntabwo mwemerewe gusinda mu kazi. Umunsi motari uzafatwa wasinze, nzaguca amande; aka niko kazakwifatira.”

Yavuze ko izi ngamba nshya ziyongera ku zari zisanzweho, ko uwo ibipimo bizajya bigaragaza ko yanyoye inzoga cyangwa ibindi bisindisha, azajya acibwa amande n’ibihano birimo no gufungwa.

Amategeko avuga ko nta muntu ugomba gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo cya alcool kiri hejuru ya garama 0.8 muri litiro y’amaraso.

Col. Mwamba yaboneyeho gukangurira Abanya-Goma kwirinda gutwara ibinyabiziga basinze, kuko bigira ingaruka ku buzima bwabo ndetse n’igihugu muri rusange.

Bamwe mu bamotari bagaragaje ko bishimiye iki cyemezo cyafashwe n’ubuyobozi, kuko benshi muri bagenzi babo batwaraga abagenzi basinze.

Uyu yagize ati: “Umu motari wasinze ashyira ubuzima bwe mu kaga ndetse n’uwo atwaye, usanga bavuga nabi, barwana ndetse banateza embouteillage n’impanuka.”

Uyu muturage nawe ati: “Abagenzi benshi babura ubuzima kubera ubusinzi bw’abashoferi, bagenda nabi haba ku manywa no mu ijoro. Twishimye cyane ko mu mujyi hose bizakorwa.”

Muri iki kiganiro, Guverineri Bahati Musanga Joseph (Erasto) yabwiye abamotari ko amasaha y’akazi yongerewe, akava kuri saa yine z’ijoro akagera saa sita z’ijoro.

Yagaragaje ko umutekano mu Mujyi wa Goma wifashe neza, abasaba kuwusigasira birinda gukorana n’abarimo Wazalendo n’abandi bifuriza inabi abaturage.

Yagize ati: “Murifuza ko Guverinoma, Wazalendo na FDLR bagaruka i Goma?’ Bose bati: “Oyaaaa!”

Yavuze ko umutekano usaba uruhare rwa buri wese, atari urwa Gen. Makenga gusa cyangwa abayobozi bakuru ba AFC/M23.

Guverineri Bahati yashimiye abamotari bo mu Mujyi wa Goma na Nyiragongo ku bufatanye bagirana n’inzego za politiki n’igisirikare mu kurinda ituze ry’abaturage, aho batanga amakuru ku bashaka guhungabanya umutekano.

Abatwara ibinyabiziga mu Mujyi wa Goma bazajya bapimwa ibisindisha

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Ibitekerezo 2

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *