Goma: Hashyizweho amasaha ntarengwa yo gufungura utubari

Yanditswe na NDEKEZI Johnson

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Goma bwashyizeho amasaha ntarengwa yo gufunga no gufungura utubari, bigamije gufasha abaturage kunywa inzoga nke zitabangamira ubuzima no kurwanya ibyaha bishingiye ku businzi.

Iyi myanzuro yafatiwe mu kiganiro Umuyobozi w’Umujyi wa Goma, Katembo Ndalieni Julien, yagiranye n’abafite utubari muri uyu mujyi ku wa 28 Ukwakira 2025.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Goma bwavuze ko utubari twemerewe gufungura saa tanu z’amanywa, tugafunga saa sita z’ijoro.

Meya Katembo yavuze ko, usibye mu Mujyi rwagati, mu nkengero wasangaga abaturage kuva mu gitonda boshywa n’utubari bakazinduka banywa inzoga aho kwitabira umurimo.

Yagaragaje ko ibi bikurura umutekano mucye, amakimbirane mu miryango, ubujura, ubusambanyi n’izindi ngeso mbi.

Yagize ati: “Ariko nanone, ntabwo akabari karangirira kuri nyirako; turebe ngo ugana akabari ni nde, akagana ryari, ucuruza ko aba ari ku kazi, we uje kugura inzoga akora ryari?”

Meya Katembo yavuze ko ibirimo gukorwa byo kuganiriza abacuruzi b’inzoga kubahiriza amasaha yo gucuruza biri mu bukangurambaga bwo gushishikariza abaturage kunywa mu rugero.

Yavuze ko abantu badakwiriye kubyukira mu tubari aho kubyukira ku murimo, asaba abacuruzi kubahiriza ayo mabwiriza kuko uzabirengaho azahanwa by’intangarugero.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Goma bwihanangirije abakoresha mu tubari no muri ‘Logdes’ abana b’abakobwa, kuko byagaragaye ko usibye kubatesha ishuri, banabakoresha mu bikorwa by’ubusambanyi.

Meya yagize ati: “Hari abantu bagurisha abana bagakoreshwa mu mibonano mpuzabitsina, mu gihe ababyeyi baba bazi ko bagiye ku ishuri.”

Yasabye kandi ba nyir’utubari kwirinda urusaku rurenze urugero no gutanga amakuru ku birebana n’abantu bafite imyitwarire idasanzwe.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Goma bwatangaje ko nta musirikare cyangwa umupolisi wambaye imyambaro y’akazi ndetse ufite intwaro wemerewe guhabwa inzoga.

Icyakora, amasaha yo gufunga utubari si umwihariko w’i Goma gusa, kuko no mu bindi bice by’isi hashyizweho amasaha yihariye yo gufungura no gufunga utubari.

Ibihugu birimo U Bushinwa, U Bufaransa, Ireland, Australia, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, u Rwanda, Denmark, Kenya n’ibindi bigira amasaha yihariye yo gufungura no gufunga utubari.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Ibitekerezo 2

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *