Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Rubingisa Pudence, yasabye abayobozi basinya imihigo yo guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage kutayigumana mu mpapuro, ahubwo ko bakwiriye kuyishyira mu bikorwa.
Yabigarutseho mu nama nyunguranabitekerezo yahuje ubuyobozi bw’Akarere n’Urugaga rw’Abikorera mu Bugesera, hagamijwe kunoza imikorere no kuzamura imibereho y’abaturage.
Iyo nama, yitabiriwe n’inzego zitandukanye, yabaye ku wa 3 Ukwakira 2025, yari ifite insanganyamatsiko igira iti: “Twimakaze Ubumwe n’Ubudaheranwa.”
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge basinyanye amasezerano y’ubufatanye na ba Perezida ba PSF mu Mirenge kugira ngo bafatanye mu guteza imbere ubukungu n’iterambere ry’abaturage.
Guverineri Rubingisa yagaragaje ko gusinyana imihigo n’Urugaga rw’Abikorera bigamije guteza imbere ubukungu, imibereho myiza y’abaturage no kunoza imikoranire mu iterambere rirambye ry’Akarere.
Yavuze ko gusinya imihigo bibanzirizwa no kuyitegura; buri rwego rukicara rukareba ibikenewe kuruta ibindi maze bigashyirwa ku mwanya wa mbere, hanyuma rukiyemeza kubishyira mu bikorwa.
Yakomeje avuga ko abayobozi bitezweho gukorana umwete bakabasha kugera ku byo bahize, bityo bagafasha abaturage kugera ku iterambere bifuza.
Yongeyeho ko, hagendewe ku mihigo yasinywe, buri wese akwiriye kwibaza ku ruhare rwe mu kubaka Akarere ka Bugesera mu gihe kirekire.
Yagize ati: “Tugendeye ku mihigo mumaze gusinya, tugomba kureba iterambere rya Bugesera mu myaka 20-50, ntitwibande ku myaka itatu iri imbere gusa.”
Guverineri Rubingisa yagaragaje ko Akarere ka Bugesera karimo ibikorwa by’ishoramari, by’inyungu ku bikorera ndetse n’iterambere ry’igihugu muri rusange.
Yagize ati: “Duhereye ku binini nk’ikibuga cy’indege, ibyanya byahujwe birimo ubuhinzi, umushinga wo kuhira n’ibindi.”
Yashimiye PSF-Bugesera ku ruhare igira mu kwihutisha iterambere ry’Akarere, abasaba kuzesa neza imihigo basinyanye n’Ubuyobozi binyuze mu kurushaho kuzamura ibipimo by’imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Bugesera, Asiimwe Joanna, yavuze ko bafite icyerekezo cyo gukorana n’Akarere mu guhindura imibereho y’abaturage no kubaka Bugesera y’ubudasa.
Yagaragaje ko bashyize imbere gushyigikira imishinga ibyara inyungu, guteza imbere ubucuruzi n’inganda, ndetse no guhanga amahirwe mashya y’akazi ku rubyiruko n’abagore.
Yagize ati: “Aya masezerano ni umusingi ukomeye mu gusangira inshingano z’iterambere ry’Akarere ka Bugesera.”
Yavuze ko icyo bifuza ku bayobozi ari uko bakoresha imbaraga zabo bagashyira mu bikorwa ibyo basinyanye, bityo abaturage bakagera ku iterambere bifuza koko.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yashimangiye ko aya masezerano ari intambwe ikomeye mu guteza imbere ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera.
Yagize ati: “Turashimira PSF ku bufatanye budasanzwe. Aya masezerano azafasha kongera umuvuduko w’iterambere ry’ubukungu, guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari, no kunoza imibereho myiza y’abaturage.”
Urugaga rw’Abikorera mu Bugesera rwiyemeje gufatanya n’Akarere kwimura imiryango 96 ituye mu Kirwa cya Sharita no kuyubakira inzu 48 (Two in One) bitarenze impera z’uyu mwaka.







MURERWA DIANE
UMUSEKE.RW i Bugesera
