Handball: Ikipe y’Igihugu yabonye umutoza ukomoka muri Tunisie

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Mu gihe u Rwanda rwitegura kujya mu mikino y’Igikombe cya Afurika cya Handball kizabera mu Rwanda mu ntangiriro z’umwaka utaha, ikipe y’Igihugu y’abagabo, yabonye umutoza mushya ukomoka muri Tunisie, Hafedh Zouabi.

Uyu munya-Tunisie, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri ndetse ahita atangira akazi ko gukomeza ikipe y’Igihugu ikomeje kwitegura Igikombe cya Afurika kizabera i Kigali muri Mutarama 2026. Iri rushanwa biteganyijwe ko rizaba ku matariki 21-31 Mutarama umwaka utaha.

Uretse gutoza ikipe y’Igihugu y’abagabo, Hafedh Zouabi yanahawe inshingano zo gutoza iy’abagore. Imyitozo itegura neza aba bakinnyi, ikomeje gukorerwa muri Petit Stade i Remera. Ni amakuru yemejwe n’Ishyirahamwe ry’uyu mukino, Ferwahand.

Umunya-Tunisie, Hafedh Zouabi yahawe amasezerano y’imyaka ibiri
Yahise akomereza mu myitozo itegura Igikombe cya Afurika 2026 kizabera mu Rwanda
Abasore be akomeje kubatyaza
Akomeje kubategurira irushanwa rikomeye
Imyitozo yo barayikora nta gisibya
Ni imyitozo iri kubera muri Petit Stade i Remera
Abakinnyi b’ikipe y’Igihugu bateze amatwi umutoza

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Ibitekerezo 2

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *