Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yatangaje ko ifatanyije n’abafatanyabikorwa yatashye imihanda itatu ya kaburimbo ari yo; Rukomo–Nyagatare ureshya na kilometero 73, Huye–Kitabi ureshya na km 53 n’uwa Rubengera–Gisiza wa km 25 , yatanze umusanzu ukomeye mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage barenga miliyoni 3 bo mu bice inyuramo.
Ni igikorwa cyabaye ku wa Kane tariki ya 9 Ukwakira 2025, kibera mu Karere ka Nyagatare.
Iyi Minisiteri yatangaje ko iyi mihanda yatashywe yagize uruhare mu guhuza ibice bitandukanye, itanga kandi akazi ku Banyarwanda 2,475.
Binyuze mu bikorwa by’ubucuruzi, iyi mihanda yatanze umusanzu ukomeye mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage barenga miliyoni 3 bo mu bice inyuramo.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA), Imena Munyampenda, yavuze ko iyi mishinga igaragaza umuhate wa Leta y’u Rwanda wo kubaka imihanda igezweho, iramba kandi yita ku bidukikije, ihuza abantu.
Ati “Mu bufatanye n’abafatanyabikorwa bacu mu iterambere, turimo guteza imbere guhuza uduce no kunoza umutekano mu muhanda, koroshya uburyo bwo kubona serivisi no guteza imbere imibereho myiza mu gihugu hose.”
Harimo kubakwa kandi indi mihanda irimo uwa Nyagatare–Rwempasha ureshya na kilometero 18.5, uwa Huye–Gisagara ureshya na km 13.8 n’uwa Nyamagabe–Murambi, ndetse no gushyiraho amatara ku muhanda wa Rubengera–Gisiza ku ntera ya km 23.
Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu yo kuva mu 2024-2029, u Rwanda rwihaye ruteganya kubaka imihanda ireshya na kilometero 300 ya kaburimbo yo ku rwego rw’igihugu n’indi ya kilometero 500 y’imigenderano hagamijwe koroshya ingendo.



MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
