Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko, Sandrine Umutoni, yasabye urubyiruko rwo mu Karere ka Huye kubyaza amahirwe ibikorwa remezo bahabwa bigamije kuzamura impano zabo n’imibereho myiza muri rusange.
Ibi yagarutsweho ku wa 23 Ukwakira 2025 mu gikorwa cyo gutaha ku mugaragaro Inzozi Youth Center yubatswe mu Murenge wa Ngoma.
Ni ikigo cyubatswe n’Umuryango Croix-Rouge y’u Rwanda mu rwego rwo guteza imbere ahazaza h’urubyiruko.
Umuhango wo gufungura iki kigo cyiswe Inzozi Youth Center witabiriwe n’abayobozi batandukanye, barimo Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, abayobozi ba Croix Rouge baturutse mu Karere no hirya no hino ku Isi.
Iki Kigo gifite aho urubyiruko ruzajya ruhererwa amahugurwa, aho kumurikira imishinga, ahatangirwa serivisi z’ikoranabuhanga n’iz’imyororokere, ibyumba by’inama, amacumbi, ndetse n’ibibuga bya Basketball na Volleyball.
Rumwe mu rubyiruko rwatangaje ko iki kigo kizabafasha kwidagadura no kubona serivisi zitandukanye hafi yarwo.
Mucyo Egide yavuze ko iki kigo kigiye kubafasha kubona ahantu ho gukinira, kuko byabasabaga gukora urugendo bajya gukinira mu Mujyi wa Huye.
Yagize ati: “Urubyiruko rwinshi rwishoraga mu bikorwa bibi nk’ibiyobyabwenge cyangwa mu yindi mico mibi. Twiteguye gusigasira ibyo batwubakiye, kuko byaturutse ku mbaraga nyinshi.”
Uwimana Grace yavuze ko iki kigo kizabafasha gukora imishinga kuko gifite mudasobwa zihagije zizabafasha kumenya aho isi igeze.
Ati: “Ubu navuga ko twatangiye kubona inyungu zacyo, kuko ushaka gukoresha ikoranabuhanga cyangwa se gukina, ni ukuza hano.”
Umuyobozi wa Croix-Rouge y’u Rwanda, Karasira Wilson, yavuze ko, usibye urubyiruko, iki kigo kizajya cyakira abantu batandukanye, haba mu kwakira inama, kugira ngo haboneke ubushobozi bwo kugoboka imbabare.
Ati: “Urubyiruko rubone aho kwidagadurira no kwisanzura, ariko bakanabona n’amahugurwa arimo ubutabazi bw’ibanze, kwihangira imirimo, ndetse hari n’icyumba cyo gufasha abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.”
Karasira yongeraho ko bafite gahunda yagutse yo kubaka ibigo nk’ibi hirya no hino mu gihugu, bizakurikira iki cy’i Huye n’icyo batashye umwaka ushize mu Karere ka Rwamagana.
Ati: “Ibikorwa byatashywe uyu munsi bigizwe na miliyoni zisaga 450 Frw, harimo uruhare rwa Croix-Rouge y’u Rwanda n’abaterankunga.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko, Sandrine Umutoni, yasabye urubyiruko kudatera inyoni amahirwe bashyiriweho.
Ati: “Aya mahirwe mwashyiriweho muyabyaze umusaruro, ari ibibuga cyangwa ubundi bumenyi mushobora kungukira hano. Iki nicyo gihe cyanyu cyo kwiteza imbere, guteza imbere imiryango yanyu n’igihugu muri rusange.”
Yasabye kandi urubyiruko gukoresha neza serivisi zitangirwa muri iki kigo, birinda kwishora mu ngeso mbi zirimo gukoresha ibiyobyabwenge, ubuzererezi, gutwara inda z’imburagihe n’ibindi byakoma mu nkokora iterambere.
Ati: “Ndabashishikariza gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura, gukora cyane, gukunda umurimo, kurinda ibikorwaremezo no kuba ijisho rya bagenzi banyu. Ejo hanyu heza muhategure uyu munsi.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwasabye ababyeyi gushishikariza abana babo kwitabira gahunda zose bazajya bakenerwamo kuri iki Kigo cy’Urubyiruko begerejwe.





NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
