Ibibuga byiza bizagaragara! Ibyo kumenya kuri Shampiyona y’Abagore 2025/2026

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Mbere y’uko shampiyona y’Abagore y’Icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru itangire, amakipe arishimira impinduka zitandukanye zakozwe zirimo kujyanwa ku bibuga byiza avanywe ku byadindizaga impano za bo.

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 18 Ukwakira 2025, ni bwo hateganyijwe itangira rya shampiyona y’Abagore y’icyiciro cya mbere y’umupira w’amaguru. Ni shampiyona itegerazinyijwe amatsiko menshi n’abakunzi ba ruhago y’abagore mu Rwanda.

Mbere y’itangira rya yo, UMUSEKE wagerageje kwegeranya bimwe buri umwe ukunda ndetse agakurikira ruhago y’abagore, yakwishimira kumenya.

Hari amakipe abiri mashya azakina shampiyona!

Nk’uko bisanzwe bigenda, mu mupira w’amaguru w’abagore, buri mwaka hazamuka amakipe abiri ndetse hakamanuka andi abiri. Muri uyu mwaka w’imikino, Macuba WFC na Nyagatare WFC ni zo nshya zizaba zikina mu cyiciro cya mbere.

Izi zabisikanye na Fatima WFC ndetse ES. Mutunda WFC, zamanutse mu Cyiciro cya Kabiri.

Ibisubizo by’ibibuga byiza biragenda biboneka!

N’ubwo amakipe yose y’abagore atarabasha kubona ibibuga byiza byo gukiniraho shampiyona nk’uko muri basaza ba bo, ariko hari ibisubizo byo kwishimira kuboneka.

Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko ikipe zirimo Bugesera WFC, zizimukira ku bibuga byiza. Iyi kipe bivugwa ko izajya yakirira imikino ya yo muri Stade ya Bugesera aho kwakirira ku kibuga cya Mbyo nk’uko byari bisanzwe.

Rayon Sports WFC na APR WFC zirarebana ay’ingwe!

N’ubwo muri shampiyona y’abagore bitarahagaragara cyane, ariko na ho ubukeba bwatangiye kuboneka. Bitewe n’umukinnyi ukina mu bwugarizi ku ruhande rw’ibumoso, Ihirwe Regine, APR WFC na Rayon Sports WFC buri imwe ikomeje gukurura yiyegereza.

Uyu mukinnyi umaze igihe akora imyitozo muri iyi kipe yo mu Nzove, avuga ko amasezerano yari afitanye n’ikipe y’Ingabo yarangiye ndetse atiteguye kuhasubira n’ubwo urundi ruhande ruvuga ibitandukanye n’ibyo umukinnyi avuga.

Kugeza magingo aya, nta byangombwa birekura Regine [Release letter], APR WFC iramuha kuko iracyamubara nk’umukinnyi wa yo n’ubwo umukinnyi atabikozwa.

Amakipe amwe yariyubatse andi atakaza imbaraga yari afite!

Iyo ucishije amaso mu makipe yose uko ari 12 azakina shampiyona, usanga harimo zimwe zagerageje kongera imbaraga mu gihe izindi zatakaje n’izo zari zifite umwaka ushize w’imikino 2024/2025.

Amakipe yagerageje kongera imbaraga, harimo Indahangarwa WFC yazamuye abakinnyi bane ibakuye mu batarengeje imyaka 17 na 20 ba yo. Aba barimo Niyomukiza Angelique, Nisingizwe Emelyne, Nyiranziza Olive na Ingabire Alice. Iyi kipe kandi yaguze abakinnyi babiri barimo myugariro, Mutuyimana Angelique wavuye muri Muhazi United WFC na Abizeyimana Sylivie wavuye muri ES Mutunda WFC. Mu gihe binjije aba bose, banasezereye abandi bane.

Iyi kipe yo mu Burasirazuba kandi, na yo yagurishije rutahizamu wa yo, Umutesiwase Magnifique wagiye muri Simba Queens yo muri Tanzania.

Rayon Sports WFC yinjije izina rinini muri iyi shampiyona, Eyeang Nguema Coralie Odette Elsie wavuye muri AS Kigali WFC. Uyu munya-Gabon, yanajyanye na Gikundiro muri Cecafa iherutse kubera muri Kenya. Ni umwe muri ba rutahizamu beza bari muri shampiyona y’abagore.

Undi mukinnyi ukomeye iyi kipe yo mu Nzove yaguze, ni Umwari Uwase Dudja wakiniraga AS Kigali WFC. Uyu mukinnyi wa She-Amavubi, ni umwe mu beza bakina mu gice cy’ubusatirizi muri shampiyona y’abagore.

Abandi beza iyi kipe yaguze, barimo Mukagatete Emelyne wavuye muri Muhazi United WFC ndetse akaba ari n’umukinnyi wa She-Amavubi. Uyu ukina hagati mu kibuga, yanaciye muri APR WFC. Undi ni Niyigena Hoziyana wavuye muri Kamonyi WFC. Undi yaguze ariko ibye bitararangira, ni umunyezamu, Umutoni Laissa wakiniraga Forever.

Iyi kipe yo mu Nzove kandi, yongereye amasezerano abakinnyi beza ba yo batanu barimo Uwanyirugira Sifa, Uwimbabazi Immaculée, Umuhoza Angelique, Gikundiro Scholastique na Nyirandagijimana Diane. Bose bongereye amasezerano y’imyaka ibiri. Ikirenze kuri ibyo kandi, yanagumanye abatoza ba yo bayobowe na Rwaka Claude.

AS Kigali WFC iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, yo yiganjemo abakiri bato kuko yinjijemo abagera kuri 18 batarengeje imyaka 20. Aba baje biyongera ku bandi bake bakuze bari basanzwe muri iyi kipe.

Aganira na UMUSEKE, Perezida wa yo, Ngenzi Shiraniro Jean Paul, yavuze ko bafite icyizere muri aba bato n’umutoza wa bo ndetse ari umwaka bazaha akazi amakipe bazaba bahanganye.

Ati “Uyu mwaka ni uguca agasuzuguro, twitwara neza mu kibuga kabone n’ubwo dufite abana bato.”

Indi kipe iri mu zatakaje abakinnyi, ni Forever WFC yatakaje hafi 70% by’abakinnyi yagenderagaho umwaka ushize w’imikino. Iyi kipe ikinira kuri Tapis rouge, izatangira shampiyona yakira AS Kigali WFC bisanzwe bihanganye, cyane ko ari n’amakipe aturanye.

Amakipe yandi yacecetse ariko yabayemo impinduka, arimo nka APR WFC bivugwa ko ishobora kuzatozwa na Ntagisanimana Saida wigeze gutoza AS Kigali WFC na Fatima WFC, Nyagatare WFC na Bugesera WFC. Inyemera WFC na yo iri mu makipe azaba afite isura nshya muri uyu mwaka.

Ikipe ya Macuba WFC izaba ikina mu cyiciro cya mbere uyu mwaka, yaguze umukinnyi umwe gusa, Uwase Béatrice wavuye muri Fatima WFC. Iyi kipe yo mu Karere ka Nyamasheke, ihanzwe amaso bitewe n’ubushobozi yagaragaje mu cyiciro cya Kabiri.

Abatoza bahinduye amakipe!

Mbere y’uko shampiyona itangira kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 18 Ukwakira 2025, bamwe mu batoza bo muri iyi shampiyona y’abagore, bahinduye amakipe mu buryo butandukanye.

Abo barimo Hagenimana Christian wari umutoza wungirije muri Muhazi United WFC none akaba yaragiye mu Indahangarwa WFC nk’umwungiriza n’ubundi. Mugabo Evariste wagizwe umutoza mukuru wa Muhazi United WFC nyuma yo kuva mu Indahangarwa WFC na Sunrise FC yatoje.

Umubare w’ibihembo wariyongereye!

Mu gihe muri basaza ba bo ibihembo byiyongereye ndetse n’amakipe ahembwa akiyongera, no muri shampiyona y’abagore ni ko byagenze. Kuri ubu ikipe izegukana igikombe cya shampiyona, izajya ihabwa miliyoni 20 Frw yavuye kuri miliyoni 10 Frw.

Ikipe ya Kabiri izahembwa miliyoni 15 Frw, iya Gatatu itahane miliyoni 10 Frw, iya Kane itahane 8,000,000 Frw, iya Gatanu izahembwa 6,000,000 Frw mu gihe iya Gatandatu izahembwa 5,000,000 Frw.

Izi mpinduka zose n’izindi, ziri mu zizatuma uyu mwaka hagaragara guhangana kwisumbuyeho kurusha muri shampiyona y’umwaka ushize.

Imikino y’umunsi wa mbere wa shampiyona.

Uyu munsi hateganyijwe imikino ibiri: Rayon Sports WFC irakira Inyemera WFC Saa Cyenda z’amanywa mu gihe umukino uhanzwe ijisho na benshi, ari uhuza Indahangarwa WFC na Muhazi United WFC Saa Cyenda z’amanywa.

Indi mikino yose izakinwa ejo, tariki ya 19 Ukwakira 2025.

AS Kigali WFC izakira Forever WFC Saa Cyenda z’amanywa kuri Tapis Rouge. APR WFC yo izakira Macuba WFC Saa Cyenda z’amanywa, Bugesera WFC yo izaba yakiriye Kamonyi WFC Saa saba z’amanywa.

Undi mukino uzaba, ni uzahuza Police WFC na Nyagatare WFC Saa Cyenda z’amanywa.

APR WFC izaba ari nshya uyu mwaka
Bugesera WFC izajya yakirira kuri Stade ya Bugesera
Forever WFC na yo izaba itandukanye n’iy’umwaka ushize
Macuba WFC izaba ikina icyiciro cya mbere, ihanzwe amaso
Ikibuga cya Macuba WFC
Ni ikipe yatangiye imyitozo mu za mbere
Imyitozo ikakaye ni yo yabaranze mu kwitegura umwaka w’imikino 2025/2026
AS Kigali WFC yiganjemo urubyiruko

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi