Ikipe ya La Jeunesse FC iri mu zahabwaga amahirwe yo kuzamuka muri shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri y’uyu mwaka w’imikino 2025/2026, yongeye gutsindwa umukino wa Kabiri muri itatu imaze gukina.
Kuri iki Cyumweru, tariki ya 26 Ukwakira 2025, ni bwo hasojwe imikino y’umunsi wa Gatatu wa shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri. Imwe mu makipe yari ahanzwe amaso muri uyu mwaka, ni La Jeunesse FC yo ku Mumena yageze mu mikino ya kamarampaka [Playoffs] mu mwaka ushize w’imikino 2024/2025.
Iyi kipe itozwa na Sogonya Hamiss, yatsindiwe ku kibuga cya yo na Addax SC ibitego 2-1. Wari undi mukino itakaje nyuma yo gutsindwa na Intare FC igitego 1-0 mu gihe yari yanganyije Mota FC igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona.
Kuri iki Cyumweru, tariki ya 26 Ukwakira 2025, ni bwo hasojwe imikino y’umunsi wa Gatatu ya shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri. Itsinda B, ni ryo ryasoje uyu munsi mu gihe irya A ryo ryasoje ejo hashize.
La Jeunesse FC yo mu itsinda A, yongeye gutakaza undi mukino nyuma y’uko yari yatakaje ibiri yabanje. Yatsinzwe na Addax SC ibitego 2-1 ku kibuga cya yo cyo ku Mumena.
Gutakaza uyu mukino, byatumye mu rwambariro rw’iyi kipe, hatutumbamo umwuka mubi ushobora gusiga hari impinduka zikomeye zibaye muri iyi kipe ifite abakunzi benshi mu gice cyo ku Mumena, cyane ko ari ho yavukiye.
Indi mikino yabaye mu itsinda A:
Alpha FC 1-3 Intare FC
Vision JN 1-0 Motar FC
Nkombo FC 4-1 Nyanza FC
Amakipe yaruhutse muri iri tsinda ry’amakipe 10, ni Muhazi United na Espoir FC. Iri tsinda riyobowe na Nkombo FC ifite amanota atandatu n’ibitego bitanu izigamye mu mikino ibiri imaze gukina. Ikurikiwe na Intare FC na yo ifite atandatu n’ibitego bine izigamye.
Umukino wari uhanzwe amaso mu itsinda B, ni uwahuje Sunrise FC na Étoile de l’Est FC zombi z’i Burasirazuba. Aya makipe yaje kugabana amanota nyuma yo kunganya ibitego 2-2 mu mukino wabereye kuri Stade Mabati i Nyagatare.
Indi mikino yabaye muri iri tsinda:
ASPOR FC 1-6 Unity SC
Sina Gérard FC 0-0 Miroplast FC
Esperance 1-3 Ejo Heza FC
Vision FC 0-1 UR FC
Kamonyi FC 3-0 City Boys
Ni itsinda riyobowe na Ejo Heza FC ifite amanota icyenda yose yuzuye kuva shampiyona irakomeye. Ikurikirwa na UR FC na yo ifite amanota icyenda mu gihe zitandukanywa n’ibitego.






UMUSEKE.RW
