Ijwi risaba FDLR kumanika amaboko hakiri kare ryageze muri America no mu Bubiligi

Yanditswe na Ange Eric Hatangimana
Massad Boulos, Umujyanama Mukuru wa Perezida Donald Trump mu bibazo bireba akarere k’Abarabu na Africa ubwo aheruka kubonana na Perezida Felix Tshisekedi mu Bubiligi

Leta zunze Ubumwe za America n’Ububiligi byagaragaje ko bishyigikiye intambwe y’ubutegetsi bwa Congo, yo kwemera ko bucumbikiye kandi bukorana na FDLR, bukanayisaba gushyira intwaro hasi inzira zikigendwa.

Igisirikare cya Congo Kinshasa kimaze iminsi mike gisohoye itangazo rihamagararira abasivile babana na FDLR kwitandukanya na yo, ndetse rigasaba abo barwanyi gushyira intwaro hasi vuba bigishoboka bakishyikiriza inzego.

Biri muri gahunda y’ibihugu bya Congo n’u Rwanda byumvikanyeho n’abahuza barimo Qatar, America na Africa yunze Ubumwe, yo kurandura umutwe w’iterabwoba wa FDLR wazonze uburasirazuba bwa Congo, ukaba unabangamiye umutekano w’u Rwanda.

Massad Boulos, Umujyanama Mukuru wa Perezida Donald Trump mu bibazo bireba akarere k’Abarabu na Africa, unaherutse guhura na Perezida Paul Kagame na Perezida Felix Tshisekedi mu Bubiligi, yashimye intambwe Congo yateye yo gusaba FDLR gushyira intwaro hasi.

Yagize ati “Twakiriye ubusabe bwa DR.Congo bwo gusaba imitwe yose igize FDLR gushyira intwaro hasi no kwishyikiriza ubuyobozi nk’uko biri mu masezerano y’i Washington agamije amahoro, akaba yaremejwe ko atangira gushyirwa mu bikorwa tariki ya 01 Ukwakira, 2025. 

Iyi ntambweikomeye iraganisha ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro y’i Washington bikazafasha gucyura (FDLR), gusubizaho amategeko ya leta (mu bice leta ya Congo itagenzura) no gutuma Akarere k’Ibiyaga Bigari kagira amahoro arambye.”

Visi Minisitiri w’Intebe, akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ububiligi, Maxime PREVOT, yavuze ko Ububiligi bwiyunze kuri Massad Boulos mu gushyigikira ubusabe bwa Congo Kinshasa buhamagarira FDLR kwishyikiriza inzego no kurambika intwaro hasi.

Yavuze ko Ububiligi bunashima ibiri mu itangazo byo kubuza ingabo za Congo, FARDC gukorana na FDLR no gushyiraho ibihano bikomeye ku bazarenga ayo mategeko.

Ati “Ubu ni ngombwa ko iyo myanzuro itarimo urujijo ihinduka ibikorwa bifatika aho bibera (ku kibuga), noneho buri ruhande rugire uruhare rufatika mu ntego z’amasezerano y’amahoro y’i Washington.”

Igisirikare cya Congo tariki 10 Ukwakira, 2025 cyasohoye itangazo risaba imitwe yose igize FDLR kurambika intwaro hasi no kwishyikiriza ubutegetsi bwa Congo, cyangwa ahari ibirindiro bya MONUSCO mu rwego rwo kubacyura mu gihugu cya cy’u Rwanda.

Uretse kuba itangazo rigena ibihano ku basirikare ba FARDC bazakorana na FDLR barenze kuri iryo tangazo, rinasaba abaturage bafite aho bahuriye na FDLR kwitandukanya na yo, no gushishikariza abari muri FDLR kwishyikiriza ubuyobozi bwa Congo n’ubwa MONUSCO.

Igisirikare cya Congo kivuga ko igihe FDLR idashyira mu bikorwa ibyo yasabwe ku neza, izabikoreshwa n’ingufu za gisirikare.

Gen Sylvain Ekenge asaba FDLR koroshya akazi mu rwego rwo kubahiriza umugambi w’amahoro uruho, bityo bakaba basabwa kwitanga nta maraso amenetse.

Itangazo ryasohowe na FARDC

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi