Ikirombe cyatwaye ubuzima bw’umuntu

Yanditswe na Elisée MUHIZI
Ibuye rinini ryahanutse hejuru rigwa mu mutwe wa Nyakwigendera

Muhanga: Umugabo w’imyaka 48 yagwiriwe n’ikibuye cyahanutse mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro bimuviramo gupfa.

Nyakwigendera yitwa Magimbaho Christophe w’Imyaka 48 y’amavuko. Iyi mpanuka yabereye mu  Mudugudu wa Karambo, Akagari ka Butare Umurenge wa Kabacuzi, mu Karere ka Muhanga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabacuzi, Gihana Tharcisse yabwiye UMUSEKE ko nyakwigendera yakoreraga koperative yitwa COMAR.

Yagiye gucukura amabuye y’agaciro nk’ibisanzwe ibuye rinini riva hejuru rimwituraho.

Gihana Tharcisse ati: ”Uyu muturage yari kumwe n’abandi bafatanyije umwuga, iryo buye rimwitura mu mutwe bamujyanye kwa Muganga yazahaye ahita apfa.”

Yavuze ko Koperative ya COMAR ifite ubwinshingizi, kandi ko ibijyanye n’imihango ibanziriza gushyingura nyakwigendera byatangiye gukorwa na ba nyiri Koperative.

Gitifu Gihana avuga ko Magimbaho Christophe yakoraga mu Murenge wa Kabacuzi, ariko iwe hakaba ari mu Mudugudu wa Nyarusange, Akagari ka Giko, Umurenge wa Kayumbu, Akarere ka Kamonyi.

Umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe mu Bitaro bya Kabgayi gukorerwa isuzuma. Bamwe mu baturage bavuga ko asize umugore n’umwana umwe.

Mu Mirenge 11 icukurwamo amabuye y’agaciro mu Karere ka Muhanga, hakunze kumvikana impanuka z’ibirombe zihitana abaturage, bimwe mu birombe bifite impushya, ibindi nta mpushya biba bifite cyakora ikigo RMB kigenda kibihagarika.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.

Yisangize abandi