Urubyiruko rwo mu Karere ka Nyaruguru rwibumbiye muri Koperative “Abahigira Kwesa Imihigo” rwemeza ko uretse gutezwa imbere n’ubworozi bw’inkoko zitanga amagi, rufite intego yo guhangana n’imirire mibi n’igwingira mu bana bato.
Uru rubyiruko rukorera ubworozi bw’inkoko zirenga 600 mu Mudugudu wa Rutobwe, Akagari ka Cyahinda, Umurenge wa Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru.
Mbere y’ubu bworozi, rwari rusanzwe ruhujwe no kugaragaza ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, hagamijwe gufasha buri Munyarwanda gutera imbere no kwesa imihigo.
Mu mwaka wa 2019 ni bwo iyi koperative yatangiye ubworozi bw’inkoko, ikora ibizwi nka “démarrage”, hanyuma imishwi ikayikwirakwiza mu baturage.
Mu myaka ibiri n’igice ishize batangiye ubworozi bw’inkoko zitanga amagi bafashijwe na FAO, bemeranya ko 10% by’umusaruro uzajya ujya mu marerero.
Ayo masezerano ku nkoko 500 batangiranye yarangiye batanze amagi agera ku 10,800 mu marerero yo mu Karere ka Nyaruguru.
Manirabona Frederic, Perezida w’iyi koperative, yabwiye RBA ko izo nkoko zateraga, bagatanga 10% by’umusaruro nk’umusanzu wabo wo kurwanya imirire mibi mu marerero.
Yavuze ko mu rwego rwo kurushaho kwagura umushinga, izo nkoko zateraga amagi zitangiye gusaza, zagurishijwe babasha kuguramo izigera kuri 600, bitezeho umusaruro wisumbuyeho.
Yagize ati: “Ariko si ibyo gusa; natwe muri rusange, umunyamuryango ku munyamuryango, dufite byinshi tumaze kugenda dukuramo.”
Uru rubyiruko ruvuga ko rufite intego yo kwagura ubworozi bw’inkoko zitanga amagi, ku buryo bifuza ko byibura zagera ku nkoko 1,500 zitera amagi buri munsi.
Manirabona ati: “Impamvu twifuza 1,500 ni uko abakiliya bazaga bakabura amagi. Hari amahoteli twatakaje i Kibeho; ubu amagi twarimo tuyaha abantu bicururiza.”
Urubyiruko rwibumbiye muri iyi koperative ruvuga ko, usibye gukirigita ifaranga, rwungutse n’ubumenyi ku buryo no mu ngo zabo bashoboye korora inkoko mu buryo bugezweho.
Umwe muri bo yagize ati: “Nk’ubu ndi umucuruzi, nkabasha kubona inyungu no gutunga umuryango wanjye mbikesheje iyi koperative.”
Mugenzi we nawe ati: “Nahinze ibigori, bampaye imifuka ine y’ifumbire, nejeje ibiro 200; ni iterambere kuri njye nk’umuntu w’urubyiruko, amafaranga araboneka.”
Koperative “Abahigira Kwesa Imihigo” igizwe n’abanyamuryango 12, barimo ab’igitsinagore 8 n’ab’igitsina gabo 4, yatangiye ari 26, bagenzi babo barimo abize bagenda bavamo kubera kubona imirimo ahantu hatandukanye.

Impanuro za RAB
Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa RAB, Dr Uwituze Solange, yabwiye UMUSEKE ko ubworozi bw’inkoko bukozwe neza bubyara inyungu, bugateza imbere nyirabwo bikanagirira akamaro igihugu.
Yavuze ko abifuza korora inkoko, cyane cyane urubyiruko, bagomba kubanza kumenya intego y’ubworozi kuko hari inkoko z’inyama, iz’amagi n’izivangwamo byombi.
Dr Uwituze avuga ko bagomba kumenya ibijyanye n’ubwirinzi bw’indwara, bagakurikiza gahunda y’ikingira uko bisabwa, bakita ku mirire y’inkoko (ikavangwa neza), ndetse bakabanza no kumenya isoko ry’umusaruro.
Yagize ati: “Barasabwa korora kinyamwuga, bakibanda kuri izo ngingo enye twavuze haruguru.”
RAB itangaza ko kugeza ubu mu Rwanda habarurwa inkoko 12.951.766, umusaruro w’amagi ungana na 29.855 MT. Mu nkoko zose zabaruwe, 3.159.257 ziri mu gihe cyo gutera.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi,MINAGRI, iherutse gutangaza ko inyama z’inkoko zitezwe kuzamuka zivuye kuri toni ibihumbi 58 mu 2025/2026 zikagera kuri toni ibihumbi 65 mu 2028/2029.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
