Ingabire Marie Immaculée yitabye Imana

Yanditswe na NDEKEZI Johnson
Ingabire Marie Immaculée yitabye Imana

Ingabire Marie Immaculée, umwe mu bagore bazwi cyane mu Rwanda kubera uruhare rwe mu kurwanya ruswa n’akarengane, akaba yari Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, yitabye Imana azize uburwayi.

Ingabire yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 9 Ukwakira 2025, nk’uko byemejwe na Transparency International Rwanda yayoboraga.

TI-Rwanda, mu butumwa bwanyujijwe kuri X, yavuze ko ibabajwe cyane n’urupfu rwa Ingabire, witabye Imana nyuma y’igihe yari amaze arwaye.

Yagize iti: “TI-Rwanda yihanganishije umuryango we n’inshuti ze, kandi Imana IMUHE iruhuko ridashira.”

Ingabire yize amashuri abanza n’ayisumbuye mu Burundi, akomereza Kaminuza muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ari naho yavuye mu 2001 ataha mu Rwanda.

Yigeze gutangaza ko yakuze yiyumvamo kwiga amategeko ntibyamukundira kubera ubuhunzi.

Yize indimi mu mashuri yisumbuye bimuviramo kwiga itangazamakuru muri Kaminuza atari ryo yifuzaga gusa mu cyiciro cya Gatatu yize mu Bufaransa mu ishami rya Political Science n’amategeko.

Yakoze muri ORINFOR igihe kirekire, akora mu bitangazamkuru byandika bitandukanye.

Ingabire ari mu bagore bagize uruhare mu guahinga Pro Femmes Twese Hamwe, IBUKA n’indi miryango y’abagore itegamiye kuri Leta.

Ingabire ni umwe mu bantu 20 bashinze Transparency International Rwanda mu 2004. Mu 2015, yatorewe kuyobora uyu muryango muri manda ye ya kabiri.

Ingabire waharaniye kurwanya ruswa n’akarengane, yatabarutse ku myaka 64 y’amavuko.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Yisangize abandi