Iyi modoka yamurikiwe Marie Chantal Nijimbere, Minisitiri w’Ingabo, n’abahoze ari abasirikare ku wa 27 Ukwakira 2025.
Hari mu rugendo yagiranye n’Umugaba w’Ingabo z’u Burundi, Gen Prime Niyongabo, ubwo basuraga inzego zitandukanye z’Igisirikare cy’u Burundi.
Ahasuwe harimo ibiro by’igisirikare kirwanira ku butaka, iby’abarwanira mu kirere, iby’abarinda imbibi zo mu biyaga, ndetse n’iby’abasezerewe mu gisirikare.
Nijimbere Marie Chantal wari uherekejwe n’abajenerali benshi, yanasuye urukiko rwa gisirikare n’ubushinjacyaha.
Uyu Minisitiri wa mbere w’umugore mu Burundi n’Umugaba Mukuru w’Ingabo bamurikiwe imodoka ya mbere yakorewe mu Burundi, ikaba yarakozwe n’Igisirikare.
Iyi modoka, igisirikare kivuga ko idatoborwa n’amasasu, bayambitse plaque y’Ingabo z’u Burundi “FDNB”.
Hasobanuwe ko iyi modoka, itararatangira kugendera mu mihanda y’u Burundi, yakozwe mu bikoresho byo mu gihugu.
Ku mbuga nkoranyambaga, benshi bashimye iyi modoka n’intambwe FDNB igezeho, ariko banenga ishusho yayo bavuga ko idashamaje, ndetse ko isa n’iziteranyirizwa mu magaraji yo mu Buyenzi.
Minisitiri Nijimbere yashimangiye ko kuba u Burundi bwabashije gukora imodoka ifite ubushobozi bwo kurwanya amasasu (bulletproof) ari intambwe ikwiye kwishimirwa.
Yavuze ko yasanze inzego z’igisirikare cy’u Burundi ziri mu kazi gahambaye, hisunzwe amategeko, aho bari mu bikorwa amahanga agomba gutangarira.
Minisitiri w’Ingabo yibukije abasirikare ko umurimo wabo ari ugukora amanywa n’ijoro, kugira ngo abaturage babizere kandi bakore ibikorwa byabo batekanye.




Hhhhhh……
Ariko niyo abajenerali bazajya bagendamo bari gukina golf?
Ahhhhh Imiduga iragwira
Hhhhhhhh,birasekeje…
Ngo idatoborwa n’amasasu?!! Ko mbona ahubwo se ari iyo ku kibuga cya golf?!!!!
Hhhhhh inzu irahiye musase twiryamire.
abarundi dufise ubwenge bwishi ntimutwigereranye abarundi oyeeee!!!!
nimurindire nindege ziri munzira ubwo bubwa bwubunyagwanda bwakoziki atarukwisobako gusa