Congo n’u Rwanda byumvikanye ku bikorwa bizabanziriza kurandura FDLR

Yanditswe na Ange Eric Hatangimana
Abarwanyi ba FDLR bafatiwe mu mirwano yabereye i Goma bakoherezwa mu Rwanda (Photo Internet)

Leta zunze Ubumwe za America zatangaje ko zakiriye abahagarariye leta ya Congo, u Rwanda na Qatar n’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe, bavuga ku ishyira mu bikorwa rya gahunda y’amahoro ikubiye mu masezerano yasinyiwe i Washington.

Massad Boulos, Umujyanama Mukuru wa Perezida Donald Trump ku bibazo bya Africa n’ibyo mu gace k’Abarabu, yavuze ko inama yo muri iki cyumweru yize ku buryo bwimbitse habaho ibikorwa bihuriweho byo kurandura umutwe w’iterabwoba wa  FDLR, n’uburyo u Rwanda rwakuraho ingamba rwafashe z’ubwirinzi, kugira ngo akarere karusheho gutekana, no kugira ngo habeho iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza ku baturage.

Itangazo rihuriweho na ziriya mpande zari mu nama, rivuga ko yabaye tariki 21-22, Ukwakira, 2025.

Muri iyi nama yakurikiye izayibanjirije, urwego ruhuriweho rugamije gushakira hamwe umutekano hagati ya Congo n’u Rwanda, (JSCM), rwaganiriye ku cyiciro cya mbere cy’ibigomba gukorwa muri gahunda yo kurandura FDLR, bakaba baribanze cyane ku buryo bwo gusangira amakuru no gusesengura ikibazo.

Itangazo rivuga ko ziriya mpande zishingiye kuri ibyo byagezweho, zumvikanye ku bikorwa nyabyo bigomba gukorwa kugira ngo ikibuga kibe giharuye mu gutangira kurwanya FDLR, no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho.

Mu nama itaha izaba tariki 19-20 Ugushyingo, 2025 ziriya mpande zizongera zihure zireba aho ibyemejwe bigeze n’imbogamizi zirimo.

Nubwo bimeze gutyo, FDLR yakomeje gukorana n’ingabo za leta ya Congo, ndetse baherutsa kwifata amashusho bavuga ko bazabohora Goma, bakagera no mu Rwanda.

Ibi biraba mu gihe igisirikare cya Congo, FARDC giherutse gusohora itangazo gisaba FDLR gushyira intwaro hasi ku neza, bitaba ibyo hagakoreshwa imbaraga za gisirikare.

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi