Inyange yatangiye gucuruza amata y’ifu mu ngano nto

Yanditswe na NDEKEZI Johnson
Amata y'ifu y'Inyange yashyizwe ku isoko

Uruganda rwa Inyange Milk Powder Plant, rutunganya amata y’ifu ruherereye mu Karere ka Nyagatare, rwashyize ku isoko ayo mata mu ngano nto; aho amata ya 500g agurwa ibihumbi 10 FRW, naho aya 1kg akaba agura ibihumbi 20 FRW.

Byatangajwe n’uru ruganda kuri uyu wa 10 Ukwakira 2025, aho rwavuze ko amata y’ifu yarwo aboneka ubu mu dusashi tw’ikilo kimwe ndetse n’utwa 500g.

Amata ya 500g azajya agurwa ibihumbi 10 FRW, naho aya 1kg agurwe 20.000 FRW, ahasanzwe hagurishirizwa hose ibicuruzwa bya Inyange.

Umuyobozi wa Inyange Milk Powder Plant, James Kagaba, yagaragaje ko batewe ishema no gushyira ku isoko aya mata, bifuza ko buri Munyarwanda yamugeraho kandi akayakoresha mu buryo bumworoheye.

Ati: “Aya ni amata tugiye gushyira mu ma supermarket (amaguriro) atandukanye, kugira ngo buri muntu wese ugura amata ajyana mu rugo ashobore kuyabona byoroshye.”

Yavuze ko bafite ubushobozi bwo gutunganya amata menshi, ku buryo bafite imbaraga zo guhaza isoko ry’imbere mu gihugu, ndetse ko batangiye kuyohereza muri Kenya n’ahandi.

Ati: “Uruganda rwacu rufite ubushobozi bwo gukora toni zirenga 50 ku munsi; ku bw’iyo mpamvu, biduhesha ubushobozi bwo gutanga aya mata nta mbogamizi igihe icyo aricyo cyose.”

Kagaba yongeraho ko: “Ni amata aryoshye, adafite ikindi kintu icyo ari cyo cyose kiyavanzemo; igikomeye cyane ni uko akorerwa mu gihugu cyacu, akomoka ku borozi bacu.”

Alexis Kabayiza, Umujyanama Mukuru mu bya tekiniki muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, avuga ko abashakaga amata y’ifu ku isoko ry’u Rwanda baguraga aturuka mu mahanga.

Avuga ko iki gicuruzwa gishya kizafasha aborozi bo mu Rwanda kubona aho bagemura amata yabo ku giciro cyiza, bikanazamura ubushobozi bw’abari muri uru ruhererekane nyongerera gaciro rw’amata.

Ati: “By’umwihariko, ni ukwishimira ko tugenda twihaza ku isoko ry’u Rwanda; ibyo twakuraga hanze none tukaba dutangiye kubikorera hano ni ibyo kwishimira.”

Mu gihe uru ruganda rumaze rutangiye, rugurira aborozi amata arenga litiro 2.800.000 buri kwezi, akavamo amata y’ifu acuruzwa mu nganda nini z’imbere mu gihugu no mu bindi bihugu.

Abayobozi batandukanye bitabiriye iki gikorwa cyo gushyira aya mata ku isoko
Alexis Kabayiza, Umujyanama Mukuru mu bya tekiniki muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda
Umuyobozi wa Inyange Milk Powder Plant, James Kagaba

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Yisangize abandi