Inzego z’umutekano zirahigisha uruhindu abantu batandatu

Yanditswe na NSHIMIYIMANA THEOGENE
Akarere ka Nyanza kari mu ibara ritukura cyane

Nyanza – Inzego z’umutekano zirahigisha uruhindu abantu batandatu bakekwaho gucukura amabuye y’agaciro binyuranyije n’amategeko n’ibindi bikorwa by’urugomo.

Bariya bantu batandatu bakekwaho gucukura amabuye y’agaciro bitemewe n’amategeko, gukubita abantu no kubatema.

Bikekwa ko abashakishwa bose ari abo mu murenge wa Nyagisozi, mu karere ka Nyanza aho bakekwaho gukubita no gutema abashinzwe umutekano muri kompanyi yitwa ALMAHA, ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro byemewe n’amategeko.

Abo bashakishwa basanze bariya bakozi ba ALMAHA barabakubita, baranabatema bamwe muri bo bajyanwa ku kigo nderabuzima cya Mweya, abandi bajyanwa ku bitaro by’i Nyanza.

Inzego z’umutekano zirimo Polisi na RIB twagerageje kuzibaza kuri ibi ariko ntacyo zirabivugaho.

Mu bashakishwa harimo umwe ufatwa nka kizigenza mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranije n’amategeko. UMUSEKE tuzi imyirondoro yabo ariko ntituyitangaza mu rwego rwo kutabangamira iperereza.

Ibi bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bitemewe mu murenge wa Nyagisozi, bikunze kuberamo n’urugomo. Ubu hari urubanza rw’abantu 11 baregwa ibi bikorwa, bamwe baburanye bemera ibyaha abandi barabihakana, cyakora urubanza rwabo ruri kuburanishwa ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo.

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza

Yisangize abandi