Israel na Hamas baherekanyije imbohe n’imfungwa, harakurikira iki?

Yanditswe na MUGIRANEZA THIERRY
Perezida Trump na Minisitiri w'Intebe wa Israel baganira n'imbohe zarekuwe na Hamas

Leta ya Israel n’abarwanyi ba Hamas babarizwa mu Ntara ya Gaza muri Palestine baherekanyije imfungwa n’imbohe nka kimwe mu bigize umushinga w’amahoro washyizweho na Perezida Donald Trump wa Leta zunze Ubumwe za Amerika mu guhagarika intambara imaze imyaka ibiri muri Gaza.

Ni igikorwa cy’amateka cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Ukwakira 2025, aho ku ruhande rwa Israel yakiriye abaturage bayo 20 bari bakiri imbohe za Hamas kuva mu Kwakira 2023.

Umuryango Mpuzamahanga Ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi niwo wakiriye imbohe 7 ku nshuro ya mbere, izikura mu maboko ya Hamas izishyikiriza ingabo za Israel zahitaga zipakizwa indege zikerekezwa aho zahurizwaga n’imiryango yazo nyuma zikajyanwa mu bitaro bitandukanye.

Icyiciro cya kabiri cyari kigizwe n’abandi 13 nabo bashyikirijwe Israel, mu gihe hagisigaye imirambo y’abantu 28 nayo ishyikirizwa Israel kuri uyu wa Mbere.

Perezida Donald Trump yari i Tel Aviv muri Isreal aho yanahuriye n’abashimuswe n’imiryango yabo.

Abari barashimuswe na Hamas tariki ya 7 Ukwakira 2023 ubwo yagabaga igitero muri Israel ni 251, mu gihe abandi 1200 bishwe.

Mu kwihimura Israel itangiza ibikorwa bya Gisirikare muri Gaza byaguyemo abarenga ibihumbi 67 nk’uko bivugwa n’inzego z’ubuzima muri uwo Mujyi.

KU rundi ruhande, Leta ya Israel nayo yatangiye gushyikiriza Leta ya Palestine abagera ku 1700 bari imfungwa muri Israel bakomoka muri Palestine , aba barimo 250 bari barakatiwe igihano cya burundu.

Harakurikiraho iki?

Hashingiwe ku mushinga w’amahoro wa  Perezida Donald Trump wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, ugizwe n’ingingo 20 zigamije kugarura amahoro no guhagarika intambara muri Gaza.

Iki gikorwa cyo guhererekanya imfungwa n’imbohe cyabanjirijwe no gusubira inyuma kw’ingabo za Israel mu bice zari zarigaruriye muri Gaza, aho ubu zingezura 53% bya Gaza.

Umushinga wa Trump uteganya ko zizagenda zigira inyuma mu byiciro bitatu hashingiwe ku buryo umutekano uzaba umeze.

Uyu mushinga wa Trump uvuga ko ingabo mpuzamahanga zigera kuri 200 zigenzurwa n’ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari zo zizakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yo guhagarika imirwano. Bivugwa ko iryo tsinda rigizwe n’ingabo zituruka muri Misiri, Qatar, Turukiya na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Abategetsi ba Amerika bavuze ko nta ngabo za Amerika zizaba ziri ku butaka bwa Gaza.

Nyuma yo guhagarika imirwano. Abarwanyi ba Hamas bemeye gushyira intwaro hasi bazahabwa imbabazi. Abashaka kuva muri Gaza bahabwe inzira yizewe ibajyana mu bindi bihugu bizabakira.

Ingingo ya karindwi mu mushinga wa Trump ivuga ko amasezerano nasinywa, hazahita hashyirwaho itsinda ry’ubutabazi muri Gaza, gusana ibikorwaremezo nkenererwa, ibitaro no gusana imihanda ndetse hafungurwe n’umupaka wa Rafah  uhuza Misiri na Palestine.

Uwo mushinga uteganya ko kandi Gaza izayoborwa by’agateganyo n’akanama kagizwe n’abantu  batari muri politiki, kakazaba gafite inshingano zo gutanga serivisi z’imibereho n’imiyoborere, gakurikiranwe n’urwego mpuzamahanga rushya rwiswe ‘Inama y’Amahoro’ ruzayoborwa na Perezida Donald  Trump, hamwe n’abandi bayobozi barimo Tony Blair wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.

Hazashyirwaho gahunda y’iterambere yo kongera kubaka no kuzahura Gaza, ndetse bo gushyiraho uburyo bwo kubona akazi mu Mujyi wa Gaza , ubu wasenyutse ku kigero cya 90%.

Hamas n’indi mitwe ikorera muri Palestine yabujijwe kutagira uruhare mu miyoborere ya Gaza mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Ibikoresho byose bya gisirikare, birimo intwaro n’inganda z’izikora ziri mu buvumo bizasenywa. Mu Gihe ibihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati no mu Kigobe cy’Abarabu bazafatanya mu gucunga umutekano muri Gaza no kurwanya icyawuhungabanya.

Benjamin Netnyahu asuhuza umwe mu mbohe zarekuwe na Hamas

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Yisangize abandi