Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga barenga 20 barahurira mu Misiri mu mujyi wa Sharm el-Sheikh, mu muhango w’isinywa ry’amasezerano y’amahoro hagati ya Leta ya Israel n’abarwanyi b’umutwe wa Hamas uba muri Gaza muri Palestine.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Ukwakira 2025, Perezida wa Misiri, Abdel Fattah al-Sisi nk’uwakiriye ibiganiro hagati y’intuma za Israel na Hamas na Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, nk’uwazanye umushinga w’amahoro ugamije kurangiza intambara imaze imyaka ibiri ica ibintu muri Gaza ni bo bayobora iyo nama.
Kuva tariki ya 7 Ukwakira 2023, rwari rwambikanye ubwo Israel yatangizaga ibikorwa bya gisirikare muri Gaza mu rwego rwo kwihorera no gutanga isomo kuri Hamas yari yagabye igitero imbere muri Israel, hagapfa abarenga 1200 abandi barenga 250 bagashimutwa.
Kuva iyo ntambara itangiye, abarenga ibihumbi 67 barapfuye muri Gaza ndetse umujyi urasenywa hafi ya wose.
Kuri ubu haratekerezwa ko intambara igiye guhagarara nyuma y’uko impande zombi zemeye guhagarika imirwano binyuze mu mushinga w’amahoro wateguwe na Perezida Donald Trump.
Ku wa Gatandatu, hatewe intambwe ya mbere ubwo Israel yatangaza ko ihagaritse ibikorwa bya Gisirikare ndetse kuri uyu wa mbere impande zombi zirasinya amasezerano y’amahoro.
Ni umuhango witabirwa n’abategetsi baturutse imihanda yose abo barimo: Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump, Perezida wa Turukiya Recep Tayyip Erdogan, Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, Umwami wa Jordan Abdullah II, Minisitiri w’Intebe wa Koweti Ahmad Al Abdullah Al Sabah, Umwami wa Bahrain, Hamad bin Isa Al Khalifa, Perezida wa Palesitina Mahmoud Abbas.
Harimo kandi Perezida w’ u Bufaransa , Emmanuel Macron, Chancelier w’u Budage , Friedrich Merz, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Giorgia Meloni, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres n’abandi benshi.
Kuri uwo wa Mbere, biteganyijwe ko kandi Israel yakira abaturage bayo bari baragizwe imbohe na Hamas. Aba ni 48 barimo 20 bakiri bazima.
Israel kandi nayo irarekura imfungwa z’Abanya-Palestine 1700 barimo 250 bari barakatiwe igifungo cya burundu.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
