Israel na Hamas bemeye ibyo basabwe na Trump

Yanditswe na MUGIRANEZA THIERRY
Umujyi wa Gaza warasenywe kubera intambara

Umutwe witwaje intwaro wa Hamas na Leta ya Israel bemeranyijwe guherekanya imfungwa n’imbohe nka bimwe mu bikubiye mu mushinga wa Perezida Donald Trump ugamije guhagarika intambara imaze imyaka ibiri muri Gaza ya Palestine.

Biteganyijwe ko imbohe zizarekurwa ku wa Mbere tariki 13, Ukwakira 2025.

Israel nayo ikarekure imfungwa z’Abanya-Palestine ifunze.

Ni amakuru yemejwe na Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wavuze ko atewe ishema n’uko impande zombi zemeranyijwe kuri gahunda ya mbere iganisha ku mahoro.

Intumwa za Israel na Hamas zari zimaze iminsi mu Misiri ziri kuganira ku mushinga w’amahoro wateguwe na Perezida Donald Trump, uyu urimo ingingo 20 zizashyirwa mu bikorwa mu bihe bitandukanye bigamije gutuma intambara ihagarara.

Imwe muri zo ni ugucyura imbohe zifitwe na Hamas ubwo yashimutaga abantu mu Kwakira 2023 yagabye igitero muri Israel.

Bivugwa ko Hamas ishobora kuba ifite Abanya-Israel 40 nk’imbohe barimo 20 bakiri bazima.

Trump yanditse kuri Truth Social ati “Ntewe ishema cyane no gutangaza ko Israel na Hamas byemeranyije ku cyiciro cya mbere cya gahunda yacu y’amahoro. 

Akomeza agira ati “Ibi bivuze ko imbohe zose zirarekurwa vuba cyane kandi ko Israel izasubiza inyuma ingabo zayo kugeza ku murongo wemeranyijweho nk’intambwe igana ku mahoro akomeye, arambye kandi ahoraho.”

Aya makuru yakiriwe n’abategetsi benshi b’Isi bavuze ko ari umunsi w’amateka mu guhagarika imirwano no kuzana amahoro mu Burasirazuba bwo Hagati.

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yatangaje ko imbohe zose zigomba gutaha.

Ati “Kuva ku itangiriro narabisobanuye ko tutazigera turuhuka mu gihe imbohe zose zitaragaruka mu rugo n’intego zacu zagezweho.”

Yashimiye Perezida Donald Trump wagize uruhare rukomeye ngo bigerweho, ko kandi Inama y’Abaminisitiri iri buterane ikemeza ayo masezerano.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, nawe yashimiye Trump, Misiri na Qatar bagize iruhare mu buhuza.

Kuva tariki ya 7 Ukwakira 2023, rwarambikanye ubwo Israel yatangizaga ibikorwa bya gisirikare muri Gaza mu rwego rwo kwihorera no gutanga isomo kuri Hamas yari yagabye igitero imbere muri Israel, hagapfa abarenga 12000 abandi barenga 250 bagashimutwa.

Kuva iyo ntambara itangiye, abarenga ibihumbi 65 barapfuye muri Gaza ndetse umujyi urasenywa hafi ya wose.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

 

Yisangize abandi