Israel yemeye guhagarika intambara kuri Gaza

Yanditswe na Ange Eric Hatangimana
Abaturage ba Gaza batangiye gusubira iwabo

Igihugu cya Israel cyemeje ko cyatangiye kubahiriza umugambi w’amahoro wemeranyijweho na Hamas, ibi biratanga icyizere ko intambara iri muri Gaza ishobora kurangira.

Kuri uyu wa Gatanu, ingabo za Israel zatangiye kuva mu birindiro biri mu duce tw’urugamba twumvikanyweho muri Gaza, ndetse igisirikare cya Israel cyemeje ayo makuru yo kuva mu birindiro bimwe na bimwe.

Amasezerano yemejwe hagati ya Israel na Hamas avuga ko mu masaha 72 imfungwa zashimuswe zigomba kuba zarekuwe.

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yavuze ko ari igihe gikomeye kiganisha aheza nyuma y’uko ariya masezerano yumvikanyweho.

Amasezerano yumvikanyweho ni uko intambara ihagarara, imfungwa za Israel zikarekurwa zose.

Kuri buri ruhande abo muri Israel n’abo muri Gaza bishimiye amasezerano yagezweho, ndetse ingabo za Israel ziratangira kuva muri Gaza.

America yohereje ingabo 200 zo gufasha Israel muri biriya bikorwa, ariko ntabwo bajya muri Gaza.

Bamwe mu baturage ba Gaza batangiye gutahuka nubwo bajya mu matongo kuko inzu hafi ya zose zashyizwe hasi n’ibisasu bya Israel nk’uko BBC ibivuga.

Minisiteri y’ubuzima muri Gaza ivuga ko abantu 17 bapfuye mu masaha 24 ashize bivuze ko kuva intambara itangiye tariki 07 Ukwakira, 2023 abishwe na Israel bagera ku 67,211.

Israel ivuga ko agahenge katangiye kubahirizwa

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi