Rutahizamu w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru y’Abagore [She-Amavubi] na Yanga Princess yo muri Tanzania, Mukandayisenga Jeannine uzwi nka “Ka-Boy”, yahagaritswe gukomeza muri shampiyona y’abagore muri iki gihugu nyuma yo gukeka ko afite igitsina cy’abagabo.
Amakuru UMUSEKE ukesha ibitangazamakuru byo muri Tanzania, aravuga ko Ishyirahamwe rya Ruhago muri iki gihugu [TFF], ryamaze kwandikira Yanga Princess riyimenyesha ko Ka-Boy nta mukino yemerewe kongera kuyikinira mbere y’uko abanza gupimwa kuko bamuketseho kugira igitsina cy’abagabo.
Ibi bitangazamakuru bivuga ko uyu Munyarwandakazi ukina muri iyi shampiyona, agomba gupimwa bakareba ingano y’imisemburo ye yaba iya kigabo ndetse n’iya kigore.
Uyu rutahizamu yasinyiye Yanga Princess umwaka w’imikino ushize 2024/2025, iyi kipe imwerekana muri Mutarama umwaka ushize nyuma y’uko yari atandukanye na Rayon Sports WFC. Nyuma yo kuhagera, yayifashije kwegukana igikombe cya shampiyona.
Ubwo yerekezaga muri shampiyona ya Tanzania, yasinyiye ikipe ye amasezerano y’imyaka ibiri nyuma yo kumugura ibihumbi bitatu by’amadolari y’Amerika.
Muri Gashyantare uyu mwaka, Jeanine yari yahamagawe muri She-Amavubi yiteguraga gukina na Misiri mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026 ariko birangira atifashishijwe kubera impamvu zitasobanuwe neza n’abari mu nshingano zo gutanga ibyo bisobanuro.
Nyuma yo kugera muri Tanzania, mu mwaka ushize w’imikino, Mukandayisenga yahembwe nk’umukinnyi mwiza w’umwaka [MVP] ndetse ahembwa nk’uwatsinze ibitego byinshi.
Mu 2023, Mukandayisenga Jeannine bita “Ka-Boy” wakiniraga Rayon Sports WFC icyo gihe, yigeze guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu y’Abagore, ariko uwari Umutoza mukuru wa yo, Nyinawumuntu Grãce aramwanga nyuma yo kuvuga ko atari umukobwa.
Ka-Boy avuga ko yatangiye gukina umupira w’amaguru ku myaka 12, iwabo i Nyagatare, ari ho Inyemera WFC yamubengukiye ikabanza kumukinisha muri Tiger WFC yo mu Cyiciro cya Kabiri.




UMUSEKE.RW
