Kabila yahurije i Nairobi abadacana uwaka na Tshisekedi

Yanditswe na NDEKEZI Johnson
Joseph Kabila ( Photo:Internet)

Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo kuva mu 2001 kugeza mu 2019 yahurije i Nairobi muri Kenya abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi.

Ni inama yitabiriwe n’abanyapolitiki barimo Matata Ponyo wabaye Minisitiri w’Intebe kuva mu 2012 kugeza mu 2016, Seth Kikuni, Franck Diongo, Néhémie Mwilanya, Raymond Tshibanda, José Makila, Richard Muyej, Kikaya Bin Karubi na Patient Sayiba.

Moïse Katumbi washinze ishyaka Ensemble, Martin Fayulu wiyemeje gushyigikira Tshisekedi mu rugamba rwo kurwanya AFC/M23, Jean-Marc Kabund na Delly Sesanga, ntibayitabiriye gusa bari batumiwe.

Amakuru avuga ko Kabila na bagenzi be bagiye guhuza imbaraga kugira ngo bakemure ibibazo yagaragaje mu minsi ishize ko byugarije igihugu birimo iby’ubukungu, umutekano n’imibereho y’abaturage.

Muri Gicurasi 2025, Kabila yatangaje ko ibi bibazo byakemurwa n’ibisubizo 12 birimo: gusenya imitwe yitwaje intwaro yose ikorera muri RDC, guhagarika ubutegetsi bw’igitugu, ibiganiro hagati y’Abanye-Congo no kuganira n’ibihugu by’abaturanyi.

Kabila ayoboye iyi nama nyuma y’aho tariki ya 30 Nzeri 2025, Urukiko Rukuru rw’igisirikare cya RDC rumuhamije ibyaha birimo kugambanira igihugu, iby’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu, rukamukatira igihano cy’urupfu.

Uyu munyapolitiki yamaganye uru rubanza, asobanuye ko ibyaha ashinjwa byose nta kimenyetso bifatika bifite bigaragaza ko yabikoze, kandi ko ubutegetsi bwa Tshisekedi buri kurwifashisha mu kugerageza kumwikiza.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Yisangize abandi