Ibyasaga n’inzozi ubu byabaye impamo, Kaminuza yitwa Hubbard College of Administration, HCA yatangije ishami ryayo i Kigali aho ifite intego yo gutuma abafite imishinga bagera ku ntego zabo z’iterambere.
Ku kazuba ka kiberinka, mu busitani bwa Century Park Hotel ku wa Gatandatu tariki 11 Ukwakira, 2025 niho impuguke, abayobozi batandukanye, abanyeshuri n’abandi batumirwa bakurikiye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro Kaminuza yitwa Hubbard College of Administration, HCA ishami ryayo ry’i Kigali.
Ubusanzwe iyi Kaminuza ifite icyicaro i Los Angeles muri Leta zunze ubumwe za America, muri Africa igira ishami mu gihugu cya Africa y’Epfo n’iri ryatangiye hano mu Rwanda honyine.
Iri shami ryo mu Rwanda rikorera Kimironko mu Karere ka Gasabo, ku muhanda wa Simba Super market.
Kugeza ubu iri shuri ryatangiriye ku gutanga amahugurwa y’igihe gito ku babyifuza. Rifite uburyo bwaryo bwo kwigisha butandukanye na kumwe umwarimu ahagarara imbere y’umunyeshuri, aho bakoresha ubuhanga bwavumbuwe n’umunyabwenge witwa L. Ron Hubbard wanatangije iyi Kaminuza muri America.
Iki kigo gifasha abantu ku giti cyabo, cyangwa ibigo kwiga uko byakwagura imikorere yabyo bikava mu bigo bitoya bikajya ku rwego rw’ibigo binini.
HCA Kigali yitezweho guhindura ubukungu bw’u Rwanda, gahunda zayo zizibanda cyane mu kwigisha abarangije amashuri bakeneye gushyira mu bikorwa ubumenyi bafite muri “theory”, abashinze ibigo bakeneye kwagura ubushobozi bwabyo, abari mu myuga itandukanye ndetse n’abafite ibigo bayobora.
Engr. Kazawadi Papias akuriye amahuriro ya ba Injennyeri muri Africa, ni umwe mu bize muri Hubbard College of Administration, yemeza ko uburyo bwabo bwo kwigisha buzafasha abazahiga kubera ko mu myigishirize yabo ivuga ko buri wese agomba kuhava afite amanota 100%.
Ati “Imyigishirize yabo iravuga ngo umuntu wese icyo yiga agomba kukibonamo 100%. Ari yo mpamvu urugendo rwo kwiga wiga ku muvuduko wawe, ufite abakugenzura iyo utagize amanota 100% ntibatuma uva ku rwego rumwe ngo ujye ku rundi, n’iyo ari igitabo baguhaye ngo ugisome, urakirangiza bakaguha ibibazo ukabisubiza, bakaguha ugukurikirana yasanga hari icyo utakoze ntabwo ukomeza kuko wabonye 90%.”

Kazawadi avuga ko ubu buryo ari bwiza kuko bagenda bareba aho udasobanukiwe, bakagufasha kugera ubwo ibyo wiga ubimenya 100%.
Venuste TWAGIRAMUNGU watangije iki kigo cya Hubbard College of Administration i Kigali, avuga ko hamenyerewe ko Mwalimu ajya imbere y’abanyeshuri kuko bizwi ko azi ibintu byinshi kurusha abo yigisha, ariko Hubbard yasanze abanyeshuri bafite ubumenyi hari ibintu baba bazi icyo bakeneye atari ukubigisha ahubwo ari ukubereka uko biga.
Ati “Iki kigo kijya gutandukana n’uko bimenyerewe, umunyeshuri ni we wiyigisha, twe icyo dukora tumuha abagenzuzi “supervisers” babihuguriwe bamufasha, icyo yize cyose, na byabindi tuvuga ngo ni ibitekerezo bidashoboka, ku buryo yabasha kubishyira mu bikorwa.”
Yavuze ko kiriya kigo gifite uburyo bubiri, aho ubwatangiye i Kigali ari amasomo y’igihe gito uyarangije agahabwa impamyabushobozi (Certificate), ariko Hubbard College of Administration ku rwego mpuzamahanga itanga impamyabumenyi zo ku rwego rwa Bachelor’s Degree.
Arsene NIZERIMANA yize muri kiriya kigo cy’i Kigali isomo ryitwa “Kwiga Kwiga”, avuga ko yarangije Kaminuza ndetse ari mu kazi, ariko ngo aho amaze kubona ariya masomo yabonye ibintu by’ibanze akwiye kwitaho kugira ngo ibyo akora agere ku musaruro wa nyawo.
Ati “Muri ‘Learning how to learn” bakwigisha uko wiga, twemera ko umuntu ushaka gutera imbere ubuzima bwe buba ari ishuri, buri munsi, buri kwezi ntacyo kuvuga ngo nararangije, umuntu w’umuhanga ahora yiga, rero umuntu uzi kwiga neza, akabasha kwiga mu gihe gito kandi akumva ibintu vuba, atera imbere icyo yaba akora cyose n’ikintu umuntu amwigishije mu byo akora mu kazi ahora umusaruro uri hejuru, ni ibyo Kwiga uko Biga bigufasha.”
Abagiye bafata ijambo mu gutangiza iri shuri bemeza ko rizafasha u Rwanda mu kwihutisha ciyerekezo cyo kugeza abaturage barwo ku iterambere.





UMUSEKE.RW
