Kaminuza y’u Rwanda igiye gushyira ku isoko ry’umurimo abarenga ibihumbi 9

Yanditswe na MUGIRANEZA THIERRY

Kaminuza y’u Rwanda mu mashami yayo yose igiye guha impamyabumenyi zisoza ibyiciro bitandukanye by’amasomo, abanyeshuri 9,529, umubare munini ugereranyije n’abandi 8,068 bari barangije mu 2024.

Ni mu muhango uzaba ku wa Gatanu tariki 17 Ukwakira 2025, ubere mu Karere ka Huye muri Stade ya Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye.

Ni ku nshuro ya 11 Kaminuza y’u Rwanda izaba ishyize ku isoko ry’umurimo abayirangijemo, nyuma y’uko ikuwemo amashami atandukanye mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Mu banyeshuri 9 529, bazarangiza uyu mwaka barimo 1,136 bazaba barangije muri Koleji y’Ubuvuzi, Koleji y’Ikoranabuhanga ni1,688, Koleji y’Ubukungu n’ishoramari bakaba, 2,005, Koleji y’Uburezi bakaba 2,557, naho muri Koleji y’Ubugeni n’Ubumenyi rusange bakaba 1,006.

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Didas Kayihura Muganga, yabwiye Televiziyo y’Igihugu ko abarangije bazaba barimo abarangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza ( Bachelor’s degree) ari nabo benshi, Icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters degree) barenga 800 ndetse n’icyiciro cy’Impamyabushobozi zo ku Rwego rw’Ikirenga bangana na 38.

Yasobanuye ko uko imyaka ihita, abarangiza muri iyi Kaminuza bagenda biyongera mu ma Koleji bitewe n’umubare munini uba wakiriwe.

Ati ” [Imibare] irazamuka. Dufate urugero nko mu myaka yashize, Koleji y’Uburezi niyo yarushaga abanyeshuri ariko ubu Koleji ebyiri zamaze kuyinyuraho. Koleji nini ni iy’ubuvuzi n’ibinyanye nabwo hagagurikiraho iya Siyansi na Tekinoligi.”

Umuyobozi wa Karere ka Huye, Ange Sebutege, yatangaje ko mu mwaka wa 2024, ibirori byo gutanga impamyabumenyi ku barangije muri Kaminuza y’u Rwanda, byasigiye aka Karere asaga miliyoni 800 Frw.

Ati “Kuba uwo mubare ungana gutyo ushobora kuza mu karere, abikorera bakabasha kubakira neza, ni ikigaragaza iterambere tugezeho mu bijyanye no kwakira abantu no gufasha bagenda mu karere kuko hari ibikorwaremzo byinshi byagiye byiyongera mu Karere ari n’ibituma imigenderanire yiyongera.”

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

 

Yisangize abandi