Karongi: Ukekwaho ubujura yateye icyuma umunyerondo

Yanditswe na Ange Eric Hatangimana
Karongi iri mu ibara ritukura cyane

Maniraguha ufite imyaka 24 akaba akekwaho ubujura yateye icyuma mu nda umunyerondo witwa Muyimana Gilbert w’imyaka 19 ahita apfa. 

Uwatewe icyuma yari umunyerondo wacungaga umutekano mu isoko rya Kibirizi mu murenge wa Rubengera.

Maniraguha yari yibye amavuta yo guteka, mu isoko rya Kibirizi riherereye mu mudugudu wa Kimigenge, akagari ka Kibirizi mu murenge wa Rubengera .

Amakuru avuga ko uriya ukekwaho ubujura yibye baramufata, bamwaka ayo mavuta nyuma atangira gutera amabuye mu isoko, irondo rimwirukaho nibwo yeteye umwe icyuma mu nda.

Uwo ukekwaho ubujura wanateye icyuma umunyerondo, ku bufatanye bw’inzego z’umutekano iz’ibanze n’abaturage yafashwe.

Inzego z’ubugenzacyaha zahageze, umurambo ujyanwa gukorerwa isuzuma mu Bitaro bya Kibuye, ukekwaho kiriya cyana na we yajyanywe ku Bitaro bya Kibuye kugira ngo na we yitabweho n’abaganga.

Umunyamakuru Ngoboka Sylvain uri i Rubengera avuga ko hakunze kuba imfu zitewe n’urugomo, mu gihe kitarenze ukwezi hakaba hamaze gupfa abantu batatu.

Avuga ko hari inzego y’inkorano yitwa IBUYE, iyo nzoga ngo abayinyoye barangwa n’urugomo.

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi