Kayonza: Imvura yishe abantu batandatu

Yanditswe na UMUSEKE

Mu karere ka Kayonza, abantu batandatu bishwe n’imvura idasanzwe yaguye ku gicamunsi cyo ku wa kane tariki ya 16 Ukwakira 2025.

Iyi mvura  yaguye mu Murenge wa Murama  hirya no hino mu tugari dutandukanye.

Mu bapfiriye muri iyi mvura harimo umukecuru umwe wari uri kumwe n’abuzukuru be babiri bagwiriwe n’inzu, abo bana bose bahita bapfa bakaba bari batuye mu Mudugudu wa Bwinyana mu Kagari ka Rusave. Abandi batatu bakaba bapfiriye mu Mudugudu wa Bunyetongo mu Kagari ka Bunyetongo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murama, Bizimana Claude, yatangaje  ko imvura yaguye yaririmo umuyaga mwinshi cyane n’umuvu w’amazi ufite ingufu.

Yagize ati ‘‘Abaturage bishwe n’imvura ni batandatu, bapfiriye kuri site ebyiri aha mbere hapfiriye umugore umwe n’abana babiri mu gihe kuri site ya Kabiri ya Selesi hapfiriye abana batatu ariko tumaze kubona umwana umwe mu gihe abandi babiri batari baboneka.

Ni imvura yaguye saa munani n’igice yari imvura nyinshi cyane irimo umuyaga, yamanuye amazi menshi ku musozi maze iyo mivu iragenda yica abo bantu.’’

Uyu muyobozi yasabye abantu kwirinda gutura ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ati ‘‘Ubutumwa dutanga ni ugusaba abaturage gukumira ibiza, amazi aturuka mu misozi haterwa ibiti n’imirwanyasuri tukayakumira. Ikindi turasaba abaturage kwirinda gutura mu manegeka kuko umuryango umwe watwawe n’amazi inzu babagamo yari iri mu manegeka.’’

Usibye abantu  yatwaye ubuzima, iyi mvura  yanangije hegitari zirenga 20 z’imyaka harimo ibirayi, ibisheke, imyumbati n’ibindi byinshi, iyi mvura yanishe kandi ihene esheshatu.

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi