Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), ryafashe abagabo babiri batwaye kuri mito ibiro 28 by’urumogi, baruzanye mu Mujyi wa Kigali.
Abafashwe bafatiwe mu mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Rusororo, mu Kagali ka Nyagahinga, Umudugudu wa Cyugamo tariki ya 14 Ukwakira 25, saa tatu n’igice z’ijoro.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars yavuze ko abafashwe ari Twagirumukiza Enock ufite imyaka 23, na Mudahinyuka Jacques w’imyaka 19.
Ati “Bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage. Bakimara gufatwa bemeye ko uru rumogi bari batwaye ari urwabo bakaba bari barukuye mu Karere ka Kirehe aho rwinjiye muri aka Karere ruvuye mu gihugu cya Tanzania runyujijwe mu nzira zitemewe (Panya).”
CIP Gahonzire yavuze ko abo bafashwe banatangaje kandibari bafite undi bakorana ari nawe warwinjizaga muri aka Karere arukuye muri Tanzania.
Ati “Polisi y’Igihugu ifatanije n’izindi nzego z’umutekano, inzego z’ibanze ndetse n’abaturage yahagurikiye abantu bacuruza ibiyobyabwenge bitandukanye birimo n’urumogi cyane cyane ababyinjiza mu gihugu babikuye mu bihugu by’ibituranyi.”
Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho uhamijwe n’urukiko ibikorwa byo kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu ya 20.000.000 Frw, ariko itarenze 30.000.000 Frw.
MUGIRANEZA Thierry
UMUSEKE.RW
