Kinshasa – Amabandi yitwaje intwaro yongeye kurikoroza

Yanditswe na Ange Eric Hatangimana
Ubujura bwitwaje intwaro i Kinshasa bukomeje gufata intera

Abantu bitwaje intwaro bikekwa ko ari amabandi binjiye mu iduka batwara amadolari 8,000 n’andi mafaranga akoreshwa muri Congo, atemenyekanye umubare, ikibazo cy’ubujura nk’ubu kirafata intera mu mujyi utuwe na miliyoni 18 z’abaturage.

Hagaragaye amashusho yakomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga y’abantu bane b’abagabo, basohoka mu iduka bagera hanze bakarasa amasasu, ubundi bakajya kuri moto zari zibategereje hanze.

Byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Ukwakira, 2025 mu masaha ya kare mu gitondo, mu gace kitwa Bibwa muri Komine ya N’Sele i Kinshasa.

Umuyobozi wa kariya gace Franck Mbo Nzolameso, yemeje ko buriya bujura bwabaye kandi nta muntu wahasize ubuzima.

Yavuze ko igipolisi kitabashije kuhagerera ku gihe.  Ati “Amabandi yatwaye byose aragenda. Ikibazo duhora twinubira, ntabwo kirakemuka.”

Yakomeje agira ati “Urugero, ni nk’aho Polisi idahari, kandi nta bikoresho bihagije ifite. Twatanze raporo nyinshi, kandi ni ku rwego rw’igihugu umuti w’ikibazo uzava.”

Franck Mbo Nzolameso avuga ko mu gace ayoboye umutekano ukomeza kuba muke, kuko ubujura nk’ubu buheruka kubera mu gace kitwa Plaza, n’ubundi muri Bibwa.

Radio Televiyo ya Congo, RTNC ivuga ko Minisitiri w’umutekano wungirije, Eugénie Tshiela Kamba, yaremesheje inama y’igitaraganya ari kumwe na Komanda wa Polisi muri kariya gace ka N’Sele, Col Ilunga amusaba gufata ingamba zikomeye kugira ngo arinde umutekano w’abaturage aho ayobora.

Nta gihe gishize amabandi yinjiye muri Banki i Kinshasa nabwo mu gikorwa kigamije kwibisha intwaro, cyakora Polisi ivuga ko yakiburijemo.

Kinshasa – Humvikanye urusaku rw’imbunda nini n’into Polisi ihanganye n’abateye Banki

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi