Umurundi Kirikou Akili yatangaje ko ari mu myiteguro yo gusohora indirimbo yahuriyemo n’abahanzi b’Abanyarwanda barimo Bushali, Yampano na Davis D, anasaba kandi abanyabirori kuzitabira igitaramo kidasanzwe yatumiwemo i Kigali.
Ibi yabivugiye mu kiganiro n’itangazamakuru cyagarukaga ku gitaramo “Let’s Celebrate”, giteganyijwe kubera ku Cyumweru, tariki ya 19 Ukwakira 2025.
Kirikou yavuze ko yishimiye gukorana n’abahanzi nyarwanda kandi ko indirimbo ziteguye zitazatenguha abakunzi b’umuziki.
Yagize ati: “Aba bose bari hano dukoranye byaba byiza, nk’umwami w’abana nanjye nkeneye ko abana bankunda [avuga kuri Davis D]. Aba bari hano bose twarakoranye, ziraje vuba.”
Yashimangiye ko gukorana na Bushali, Davis D na Yampano bizamufasha kurushaho kugera ku bafana benshi no gushyira imbere umuco w’ubusabane mu muziki.
Uyu muhanzi yavuze ko indirimbo z’Abanyarwanda zicurangwa mu Burundi, ariko zitagikinwa cyane nk’uko byahoze mu bihe byashize ubwo zari zihaririye isoko.
Igitaramo “Let’s Celebrate” kizahuza abahanzi bo mu Rwanda n’u Burundi, ni n’urubuga rwo kumvikanishirizaho indirimbo nshya za Kirikou Akili n’abandi, cyateguwe na Kigali Protocol, byitezwe ko kizaba ngarukakwezi.
Ross yiyongereye ku bandi bahanzi bazaririmbamo harimo Kirikou Akili, Davis D, Bushali, Yampano, Diez Dolla, ndetse hazacurangamo Dj Brianne.
Kwinjira ku bazagura amatike mbere ni 7.500 Frw ahasanzwe VIP 10.000 Frw naho VVIP azaba ari 20.000 Frw.
Abazagurira amatike ku muryango bizaba ari 10.000 Frw, VIP ari 15.000 Frw naho VVIP ari 30.000 Frw. Ushaka kugura itike wakanda *662*700*2063#


NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
