Inzobere mu by’ubuzima n’amabwiriza y’ubuziranenge zigaragaza ko kwihaza mu biribwa ari inkingi y’ubuzima n’iterambere rirambye.
Ni ibiribwa bigomba kuba byujuje ubuziranenge kuva ku murima no mu kiraro kugera ku isahani y’ufata ayo mafunguro.
Izo mpuguke zivuga ko ibiribwa bitujuje ubuziranenge bitera indwara zo mu nda, umusonga n’iziterwa na mikorobe, bigahungabanya ubuzima bw’abaturage ndetse n’ubukungu bw’igihugu.
Mu kurinda ubuzima bw’Abaturarwanda n’abarusura, RSB itanga ibirango by’ubuziranenge ku bigo bitunganya ibiribwa bigemurwa ku isoko ry’imbere mu gihugu no hanze yarwo.
Iki kigo kivuga ko inganda nto n’iziciriritse 1.000 zimaze guhabwa ibirango by’ubuziranenge binyuze muri gahunda ya “Zamukana Ubuziranenge” yatangijwe mu 2017.
Mu nama ya ISO iherutse kubera i Kigali, RSB yagaragaje ko gahunda ya “Zamukana Ubuziranenge” ari intwaro ikomeye ifasha ibigo bito n’ibiciriritse kubona ibirango by’ubuziranenge.
Yavuze ko u Rwanda rwashyize imbaraga mu mategeko n’amabwiriza arengera ibiribwa, harimo gukoresha uburyo bwa HACCP, Halal, n’amahame ya ISO.
Icyemezo cya HACCP ni ihame mpuzamahanga rigenzura umutekano w’ibiribwa. Reba ibigo bifite HACCP
Hashinzwe kandi Halal Certification kugira ngo Abayisilamu bizere ko inyama n’ibindi bicuruzwa bihuje n’amategeko y’idini ya Islam. Ibigo bifite iki cyemezo
RSB ivuga ko ibi byemezo by’umwihariko bihabwa abakora mu ruhererekane nyongeragaciro rw’ibiribwa ndetse n’abakora mu bucuruzi bwa serivisi z’amahoteli n’ubukerarugendo.
Uruhare rw’Abaturage
Abaguzi basabwa gusoma kuri amabalage y’ibicuruzwa, kureba igihe birangiriraho no kumenya ibifite ibirango by’ubuziranenge.
RICA na RSB ntibahwema gukangurira abahinzi, abatunganya ibiribwa n’abacuruzi gukoresha uburyo bwo kwirinda umwanda n’imiti yangiza, no gusuzuma ibicuruzwa mbere yo kubishyira ku isoko.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi isaba abahinzi n’aborozi gukora kinyamwuga kugira ngo bihaze mu biribwa no guhaza amasoko.
Mu 2024, 79,4% by’ingo mu Rwanda zihaza mu biribwa, mu gihe 20,6% batarihaza, harimo 1,8% barya rimwe ku munsi naho 18,2% batabayeho nabi ariko batarihaza.
Abaturage bakangurirwa gukoresha ubutaka neza, guhinga ahantu hose hagenewe ubuhinzi, no kororera amatungo mu biraro atanga umusaruro mwinshi kandi mu gihe gito.
Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje ko mu 2050 Abanyarwanda bose bazagira imibereho myiza, ubuzima buzira umuze, kandi ubukene bukazaba bwararandutse, bigizwemo uruhare n’urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi.
FAO igaragaza ko umutekano w’ibiribwa ari inshingano rusange; iyo umuturage, umucuruzi n’inzego z’igihugu bawushyizemo imbaraga, igihugu kiba gifite ubuzima buzira umuze n’isura nziza ku ruhando mpuzamahanga.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
