Leta ya RDC na AFC/M23 bemeranyije ibyo guhagarika imirwano

Yanditswe na UMUSEKE

Abahagarariye guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ihuriro AFC/M23, kuri uyu wa 14 Ukwakira 2025  bemeranyije guhagarika imirwano .

Ni amasezerano impande zombi zashyizeho umukono i Doha muri Qatar mu rwego rwo kurangiza ibibazo by’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo.

Bimwe mu by’impande zombi zemeranyije ku guhagarika imirwano, ni uko hagomba kujyaho urwego rushinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryo gihagarika imirwano.

Uru rwego ruzaba rugizwe n’umubare ungana w’abahagarariye Leta ya RDC na AFC/M23 ndetse n’indorerezi zo mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Leta ya Qatar, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’umuryango w’akarere k’Ibiyaga Bigari.

Mbere hari haratanzwe igitekerezo cy’uko ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri RDC (MONUSCO) ari zo zagenzura iyubahirizwa ry’agahenge, ariko AFC/M23 yarabyanze, igaragaza ko zibogama kuko zigeze kuyirwanya zifatanyije n’iza RDC.

Leta ya RDC na AFC/M23 byemeranyije ko bizajya biha inzira abagize uru rwego kugira ngo basuzume cyangwa bakore ipereza ku birego byo kurenga ku gahenge, kandi ko buri cyumweru ruzajya rukora raporo ku ntambwe iri guterwa cyangwa se imbogamizi zigaragara.

Impande zombie zemeranyije kandi ko MONUSCO igomba kugira uruhare mu ikurikirana ry’ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano ajyanye no guhagarika imirwano.

Biteganyijwe ko inama ya mbere y’uru rwego izaba bitarenze iminsi irindwi uhereye ku munsi ruzashyirirwaho, kugira ngo itegure imirimo yayo izakurikiraho.

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yavuze ko hatewe intambwe ishimishije .

Ati “Kera kabaye, Leta ya Kinshasa yasinye amasezerano ashyiraho urwego rugenzura iyubahirizwa ry’agahenge. Iyi ni intambwe ikomeye. Twizeye ko aya masezerano azahagarika ibitero byisubira ihuriro ry’ingabo za Kinshasa rigaba ku baturage b’abasivili.”

Leta ya RDC yashyize yemera agahenge

Yisangize abandi