Tubahaye ikaze muri Stade Amahoro i Remera, ahagiye kubera umukino uhuza ikipe y’Igihugu, Amavubi na Bénin mu mukino wo kwishyura wo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi 2026.
U Rwanda rufite amanota 11 mu gihe Bénin iyoboye itsinda C n’amanota 14 inganya na Afurika y’Epfo.
Umutoza w’ikipe y’Igihugu, Amavubi, Adel Amrouche yahisemo kubanzamo: Ntwari Fiacre, Bizimana Djihadi, Niyomugabo Claude, Kavita Phanuel, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Mugisha Gilbert, Nshuti Innocent, Kwizera Jojea na Mugisha Bonheur.
Abakinnyi 11 Bénin yabanjemo: Marcel Dandjinou, Tamimou Ourou, Yohan Verdon, Steve Mounie, Mohamed Tijani, Sessi D Almeida, Andréas Hountondji, Dokou Dodo na Jodel Harold Dossou.

5′: Amavubi ari guhererekanya neza. Akomeje kotsa igitutu Bénin.
8’: Mugisha Gilbert yari ashatse guha umupira Jojea ariko ujya hanze. Bénin ntiribona neza mu mukino.
11′: Abanya-Bénin bari gushaka gukina imipira mike mu gice cya bo kugira ngo bahite bashaka Steve Mounie ariko ayo mayeri nta bwo arabakundira neza.
Abafana bo bagerageje kuza gushyigikira Amavubi.
20’: Ikipe y’Igihugu ya Bénin yakangutse.
Yatangiye kotsa igitutu ba myugariro b’Amavubi.
23′: Ikarita y’umuhondo ku banya-Bénin
Dodo Dokou ahawe ikarita y’umuhondo akiniye nabi Bizimana Djihad hagati mu kibuga.
27′: Umukinnyi wa Benin yasubiye mu kibuga nyuma y’imvune yari yagize.
Dodo Dokou wahamagarijwe abaganga bakamwitaho ndetse agasohorwa hanze y’ikibuga ari ku ngobyi, yasabye gusubiramo.
Amakipe yombi ari gushaka uburyo yatera mu izamu ku nshuro ya mbere.
30′: Benin iri gusatira.
Andreas Hountondji yinjiranye Kavita, ateye ishoti myugariro w’Amavubi awushyira muri koruneri.
Umupira usubijjwe mu kibuga na Jodel Doussou, Muhire Kevin akiza izamu nyuma y’uko Mounie atawuboneje neza.
34′: Amavubi yongeye kwiyuburura.
U Rwanda ni rwo ruri guhererekanya umupira cyane, ariko bikabera mu kibuga cyarwo kandi ku bakinnyi biganjemo abugarira.
37′: Perezida Paul Kagame yageze muri Stade.
Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame, yageze muri Stade Amahoro aho yitabiriye umukino uri guhuza u Rwanda na Benin.
40′: Umukino urahagaze.
Umusifuzi ahagaritse umukino kubera umukinnyi wa Benin uri hasi wagize imvune.
43′: Amavubi abonye umupira uteretse imbere y’izamu rya Benin.
Nshuti Innocent akorewe ikosa nko muri metero 35 uvuye ku izamu rya Benin.
Ugiye guhanwa na Kwizera Jojea.
45′: Jojea yawuhannye ariko ntacyo utanze.
Awushyize mu maboko y’umunyezamu wa Benin.
45’+3: Umusifuzi wa Kane, Ahmed Nagy Mosa Mahmoud yongeyeho iminota itatu.
Amakipe yombi ari gukina iminota itatu y’inyongera.
Igice cya mbere kirarangiye.
Iminota 45 y’igice cya mbere, irangiye amakipe yombi anganya 0-0.
Abaje kureba umukino ntibishwe n’irungu.
Umuraperi Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman ni we wasusurukije abafana bitabiriye umukino uri guhuza u Rwanda na Benin ubwo igice cya mbere cyari kirangiye.
Riderman yaririmbye indirimbo zitandukanye zirimo izakunzwe cyane nka “Karibu Nyumbani” yaririmbanye n’abandi bahanzi.
46: Igice cya Kabiri cyatangiye.
Ikipe y’Igihugu ya Benina yatangiranye impinduka mu gice cya Kabiri. Yakuyemo Jose Dossou wasimbuwe na Tosin Ajyegun.
48′: Umusifuzi uyoboye umukino yihangirije Mounie.
Mugisha Bonheur akiniye nabi Steve Mounie, Kapiteni wa Benin ashaka gukubita uyu mukinnyi w’u Rwanda aryamye hasi.
Umusifuzi ahamagaje Mounie aramwihanangiriza, umukino urakomeza.
52′: Benin ifite umupira.
Ikipe y’Igihugu ya Benin iri guhererekanya neza ishaka uburyo bwo kubona igitego.
55′: Amavubi ari gushaka igitego.
Abasore b’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, batangiye kurema uburyo bwo kubona igitego.
Mugisha Gilbert yari ashatse guha umupira Nshuti Innocent ariko uba muremure.
59′: Amavubi ahushije igitego cyabazwe.
Niyomugabo Claude ateye mu izamu ku mupira mwiza yari ahawe na Jojea ariko umunyeza wa Benin awukuzamo ibipfunsi.
62′: Nta kipe irabona igitego.
Amakipe yombi akomeje gucungana, nta n’imwe irabona izamu ry’indi.
68′: Umukino urahagaze.
Umusifuzi wo hagati ahagaritse umukino nyuma y’uko Manzi Thierry agonganye n’umukinnyi wa Benin, akababara ku mutwe.
70′: Benin yongeye gukanguka.
Ikipe y’Igihugu ya Benin yongeye guhererekanya neza ishaka uburyo bwabyara ibitego.
75′: Gusimbuza ku ruhande rw’Amavubi.
Ruboneka Bosco asimbuye Kwizera Jojea.
77′: Amavubi ari gushaka igitego.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yokeje igitutu kuri Benin ariko igitego cyabuze.
82′: Benin yafunguye amazamu.
Ikipe y’Igihugu ya Benin ibonye igitego gitsinzwe na Tosin Ajyegun nyuma yo gusohoka nabi kwa Ntwari Fiacre no guhagarara nabi kwa ba myugariro.
88′: Benin ikomeje gucunga igitego cya yo.
Nyuma y’igitego yabonye, ikipe y’Igihugu ya Benin, ikomeje gucunga kugicunga ari na ko itinza umukino.
89′: Gusimbuza ku ruhande rw’u Rwanda.
Biramahire Abeddy asimbuye Nshuti Innocent wavuye mu kibuga acumbagira.
90’+5: Hongeweho iminota itanu.
Umusifuzi wa Kane w’umukino, yongeyeho iminota itanu nyuma y’uko 90 yarangiye.
Benin iracyayoboye n’igitego 1-0.
90’+5′: Gusimbuza kwa Benin.
Steve Mounie asimbujwe Samadou ku ruhande rwa Benin.
Umukino urarangiye.
Umusifuzi wo hagati wayoboye umukiono, ahushye mu ifirimbi yemeza ko urangiye.
Benin itahanye amanota yuzuye ku ntsinzi y’igitego 1-0.
U Rwanda rwagumye ku mwanya wa kane mu itsinda n’amanota 11.
Benin yiyongereye amahirwe yo kujya mu Gikombe cy’Isi kuko yagize amanota 17 ku mwanya wa mbere.
Afurika y’Epfo yanganyije na Zimbabwe 0-0, yagize amanota 15 ku mwanya wa kabiri.
Ni mu gihe Nigeria yagize amanota 14 ku mwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda Lesotho ibitego 2-1.
Ku wa Kabiri, Nigeria izahura na Benin naho Afurika y’Epfo yakire u Rwanda.
Amafoto y’Umukuru w’Igihugu ubwo yageraga muri Stade Amahoro.









Amafoto yandi yaranze umukino.

