Umutwe witwaje intwaro wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo watangaje ko wungutse abarwanyi kabuhariwe bashya 9350 bamaze amezi bitoreza mu kigo cya gisirikare cya Tshanzu, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Umuhango wo kubinjiza mu gisirikare wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za ARC/M23, Gen. Maj. Sultani Makenga, witabirwa n’abandi bayobozi bakuru b’inzego z’umutekano.
Ni umuhango wabaye ku wa 01 Ukwakira, 2025. Abinjiye muri ARC/M23 bagaragaje ubumenyi bahawe, burimo gukoresha imbunda n’ubundi bumenyi bwerekana ko biteguye kuzuza inshingano zabo.
Maj. Gen. Sultani Makenga yashimye umurava n’ubwitange bagaragaje mu mezi bamaze i Tshanzu bahugurwa.
Yabakiriye mu muryango mugari wa ARC/M23, abasaba kurangwa n’ikinyabupfura no gukomeza gukurikiza indangagaciro za M23.
Maj. Gen. Makenga kandi yashishikarije abo bakomando guhora bigira ku bababanjirije, bagasangira ubumenyi bahawe byose bigamije kurinda ubusugire no kubohora RD.Congo n’abaturage bayo.
Yashinje ubutegetsi buriho gusenya igihugu, kwica abasivili, gusahura ibya rubanda, avuga ko bwagize impunzi bamwe bubahoye amasura yabo, n’ibindi byinshi bitagomba kwihanganirwa.
Yagize ati: “Niyo mpamvu ARC/M23 yahagurutse kugira ngo ihagarike iyo miyoborere mibi kandi izane impinduka mu gihugu cyacu. Muriteguye?”
Umugaba Mukuru wa ARC/M23 yongeye kuvuga ko intego ari kugera i Kinshasa no gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi, avuga ko abarwanyi boherejwe mu bice bitandukanye bakora akazi neza.
Yagize ati: “Igihugu cyacu gikeneye kubohorwa. Abanyekongo bose, uko bangana kose, bakeneye kubohorwa, kandi niko kazi kacu nk’umutwe wa M23, nk’igisirikare cya ARC.”
Maj. Gen. Makenga yashimangiye ko barajwe ishinga no kubaka igihugu cyubashywe, gifite abaturage bishimye n’igisirikare cy’umwuga.
Yasabye abasoje amasomo kwirinda ruswa, ivangura, ibiyobyabwenge n’ibikorwa byo gufata ku ngufu, avuga ko abazabikora batazihanganirwa.
Abakoze iyi myitozo kabuhariwe barimo abahoze ari abasirikare ba RDC, abo mu mitwe ya Wazalendo, ndetse n’urubyiruko rwaturutse mu Ntara zose za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Muri morale nyinshi bagize bati: “Twese twahuje umugambi; iri shyamba tubayemo ntituri inyamaswa; dufite aho tuvuka, dufite aho tujya; turi Aba Congoman, igihugu ni icyacu.”
ARC/M23 yagaragaje ko abo basirikare batojwe bihagije, kuva ku gukoresha intwaro mu buryo butandukanye, uko bakwitwara ku rugamba, n’ibindi bibafasha kuzuza inshingano zabo.
Yavuze ko ubushake bw’abo basirikare bugaragaza ko biteguye gutanga umusanzu mu bikorwa bitandukanye bya gisirikare.

