Myugariro w’ibumoso w’ikipe y’Igihugu, Amavubi na AEL Limassol yo muri Chypre na myugariro wo hagati, Manzi Thierry ukinira Al Ahli Tripoli yo muri Libya, basanze bagenzi ba bo mu mwiherero utegura umukino wo kwishyura wa Bénin mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026.
Mu Ukuboza 2024, ni bwo Imanishimwe Emmanuel ukina ku Mugabane w’i Burayi muri AEL LIimasol yo muri Chypre,.
Kuva ubwo kugeza ubu, uyu myugariro ntiyongeye kugaragara mu kibuga kubera imvune yari yagize.
Mu bakinnyi 23 bari bahamagawe mu mwiherero w’Amavubi yitegura gukina na Bénin ndetse na Afurika y’Epfo mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026.
Mangwende umaze amezi atatu mu myitozo yoroheje nyuma yo gukira imvune y’ivi yari amaranye igihe, yamaze kugera mu mwiherero w’Amavubi.
Mu Ugushyingo 2024, ni bwo uyu myugariro aheruka gukinira Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, ubwo yahuraga na Nigeria mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika.
Uretse we kandi, na Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Mugisha Bonheur na Kavita Phanuel Mabaya ndetse na Djihad Bizimana, na bo basanze abandi muri uyu mwiherero.
U Rwanda ruzabanza gusurwa na Bénin tariki ya 10 Ukwakira 2025 kuri Stade Amahoro, mu mukino uzaba ari ingenzi ku makipe yombi ashaka kubona itike y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada.
Amavubi akeneye amanota hasi hejuru kugira ngo azamuke ku rutonde rw’Itsinda C aho iri ku mwanya wa kane n’amanota 11, mu gihe Bénin na yo ishaka gukomeza kuyobora urutonde ifiteho amanota 14.








UMUSEKE.RW
