Manishimwe Djabel yasinyiye Police FC

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Nyuma yo gutandukana na Quwa Al-Jawiya yo muri Iraq, Manishimwe Djabel yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Police FC.

Ni amakuru yamenyekanye biciye ku rukuta rwa X rw’iyi kipe y’Abashinzwe Umutekano.

Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko Djabel yasinyiye Police FC amasezerano y’imyaka ibiri n’ubwo ikipe yo itigeze ibitangaza.

Manishimwe ukina hagati mu kibuga ajyana imipira imbere, yari amaze imyaka ibiri ari hanze y’u Rwanda aho yaciye muri shampiyona ya Algérie n’iyo muri Iraq.

Mbere yo kuva mu Rwanda, yaciye muri Mukura VS yari yagiyemo atandukanye na APR FC. Yakiniye kandi Rayon Sports na Isonga FC.

Manishimwe Djabel ubwo yerekanwaga nk’umukinnyi mushya wa Police FC
Djabel agarutse gukina shampiyona y’u Rwanda

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi