Umutoza mukuru w’ikipe ya Marines FC, Rwasamanzi Yves, yatangaje ko abasore be biteguye neza umukino wa Rayon Sports ndetse ko bitabaye iyanga bazayitsindira kuri Stade Umuganda.
Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 31 Ukwakira 2025, ni bwo ikipe ya Marines FC yo mu Karere ka Rubavu, yakoze imyitozo ibanziriza iya nyuma yitegura umukino w’umunsi wa Gatandatu wa shampiyona aho izaba yakiriye Rayon Sports kuri Stade.
Uyu mukino uteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 2 Ugushyingo 2025, utegerejwe na benshi, cyane ko iyi kipe y’Igisirikare kirwanira mu mazi, iri mu zabujije Gikundiro Igikombe cya shampiyona y’umwaka ubwo banganyaga ibitego 2-2 kuri Stade Umuganda.
Nyuma y’imyitozo y’uyu munsi, umutoza mukuru wa Marines FC, Rwasamanzi Yves, yabwiye itangazamakuru ko biteguye neza uyu mukino ndetse ko abakinnyi baburaga kubera ibibazo bitandukanye, ubu bose bari kumwe na bagenzi ba bo.
Ati “Imana Nibishaka bizashoboka cyane. Mu byumweru bitatu bishize twabuzemo abakinnyi nka batatu, yaba ari Kevin yagarutse ejobundi, na Ndombe na Amani, ariko ubu bose barahari kandi biteguye kwitwara neza muri uwo mukino.”
Uyu mutoza abajijwe ku buryo ikipe atoza yagoye Rayon Sports mu mwaka ushize, yasubije ko byabaye amateka ubu bari kureba ibigezweho. Yakomeje avuga ko bazakina n’ikipe ikomeye kandi ifite abakinnyi bo hagati beza barimo Richard, Seifu, Abedi n’abandi.
Abajijwe icyo bisobanuye kuba ubuyobozi bwe bwagaragaye ku kibuga bwaje kureba imyitozo, Rwasamanzi yavuze ko ari ibintu by’agaciro kandi bitera abakinnyi n’abatoza imbaraga muri rusange. Yasoje avuga ko biteguye kuzatanga ibya bob yose kugira ngo bazabone intsinzi batumwe n’ubuyobozi bwa bo.
Ati “Ni ubuyobozi buduhora hafi cyane. Baduhaga morale nk’ibisanzwe badusaba ko twabashimisha kuri uriya munsi.”
Umukino uzahuza aya makipe yombi, uteganyijwe kuri iki Cyumweru, Saa Cyenda z’amanywa kuri Stade Umuganda.
Mu mikino itanu ya shampiyona imaze gukinwa, Marines FC iri ku mwanya wa Karindwi n’amanota atandatu mu mikino ine imaze gukina. Ikipe yo yicaye ku mwanya wa Kabiri n’amanota 10 mu mikino itanu imaze gukina.

UMUSEKE.RW

It’s in point of fact a great and helpful piece of info. I am happy that you shared this helpful information with us. Please stay us informed like this. Thanks for sharing.