Biciye mu bwitange bwa Shema Brian uzwi nka MC Brian ndetse n’inshuti ze zisanzwe zimuba hafi, abatuye mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro ahazwi nko “Mu Gashyekero”, bahawe Ubwisungane mu Kwivuza “Mutuelle de Santé” bugera ku 1,100.
Ni igikorwa cyabaye ku Cyumweru, tariki ya 12 Ukwakira 2025. Iki gikorwa gisanzwe ari ngarukamwaka, cyatangijwe na MC Brian wabinyujije mu bukangurambaga bwiswe “One For One Campaign” bugamije gukomeza gushimira Igihugu ku mahirwe gikomeje guha urubyiruko.
Iki gikorwa cyuzuye Ubumuntu, cyakorwaga ku nshuro ya cyo ya Kane. Ku nshuro ya mbere, cyabereye mu Karere ka Nyagatare mu 2022 aho hatanzwe Mutuelle de Santé zigera kuri 250. Bwa Kabiri hari mu 2023, cyabereye mu Karere ka Nyanza, icyo gihe hatanzwe Ubwisungane mu Kwivuza Bungana na 400.
Mu mwaka ushize ho, abatuye mu Karere ka Gicumbi, ni bo bahawe ubu Bwisungane mu Kwivuza bungana na 700.
Umunyamabanga Nshingabikorwa w’ Umurenge wa Gikondo wari mu baje muri iki gikorwa, yashimiye MC Brian n’inshuti ze [MC Brian & Friends] ndetse anatangaza ko mu baturage barenga 17,000, bishyuriye 1,100.
Shema agaruka kuri iki gikorwa cy’urukundo akora afatanyije n’inshuti ze, yavuze ko ashimishwa kandi agaterwa imbaraga no kuba ari igikorwa kigenda gikura uko iminsi igenda iza.
Ati “Icyo nishimira ni uburyo uko umwaka ugenda uza mfatanyije n inshuti zanjye, tugenda twishyurira benshi kurushaho. Niba twaratangiye twishyurira abantu 250 tukaba tugeze aho twishyurira abantu 1,100, ni iby’agaciro.”
Yongeyeho ati “Ikindi nishimira kurushaho, ni amahirwe Igihugu kidahwema kumpa mu kazi kanjye ka buri munsi ndetse kidahwema guha urubyiruko muri rusange binatuma tugera aho dufasha imiryango itishoboye.”
MC Brian azwiho kuyobora ibirori bitandukanye bikomeye bya Siporo biba birimo amazina akomeye y’abayobozi. Amenyerewe cyane muri shampiyona ya Basketball isanzwe ibera muri BK Arena.







UMUSEKE.RW
