Minisitiri mu Bwongereza yacyeje u Rwanda ku buryo rusubiza mu buzima busanzwe abahoze muri FDLR 

Yanditswe na MUGIRANEZA THIERRY
Yasuye anaganira n'abahoze mu mitwe y’inyeshyamba

Baroness Jenny Chapman, Minisitiri mu Bwongereza Ushinzwe Iterambere na Afurika, yashimiye u Rwanda kubwa politiki yarwo ihamye yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe yitwara gisirikare irimo nka FDLR.

Ni ubutumwa yatanze ku wa Kane, tariki ya 9 Ukwakira 2025, ubwo yasuraga ikigo cya Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari Abasirikare (RDRC), kiri i Mutobo mu Karere ka Musanze.

Mu ruzinduko rwe, Minisitiri Jenny Chapman yasobanuriwe inshingano za Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari Abasirikare (RDRC), zirimo gufata, gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi.

Uyu ushinzwe Iterambere na Afurika mu Bwongereza, yahuye n’abahoze ari abarwanyi by’umwihariko mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR, ubu bakaba bari i Mutobo mu gusubizwa mu buzima busanzwe.

Mu butumwa yanditse mu gitabo cy’abashyitsi, Minisitiri Chapman, yavuze ko ibikorwa n’u Rwanda mu gukura intwaro mu baturage, gusezerera abahoze mu mitwe yitwaje intwaro no kubasubiza mu buzima busanzwe gafite agaciro gakomeye cyane ku bantu yahuye na bo ndetse no ku gihugu cy’u Rwanda muri rusange.

Ati “Ubuhamya bw’abahoze ari abarwanyi buzahora muri njye; inkuru zabo z’akababaro, impinduka n’icyizere ni urwibutso rukomeye rw’ubushobozi umuntu afite bwo guhinduka. Iki Kigo kigaragaza akamaro k’imbaraga z’igihe kirekire mu kubaka amahoro. Nizera ko kizakomeza guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge mu myaka iri imbere.”

Pasiteri Niyonzima Jean Damascène wahoze mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR kuva mu 1998, yasobanuye ko muri uwo mutwe, babwirwa ko intambara barwana ishyigikiwe n’Imana.

Ati “Batwizeza ko ari intambara y’Imana. Iyo batsindwaga, bavugaga ko ari ukubera ko bamwe mu barwanyi bakoze ibyaha cyangwa batari inyangamugayo.”

Uyu wahoze mu butasi bwa FDLR akavuga ko aru bumwe mu buryo bukoreshwa mu kuyobya abantu benshi bakaguma muri uwo mutwe.

Abahoze ari abarwanyi bavuye mu mashyamba ya Congo bavuga ko abayobozi b’igisirikare cya Congo bababwiraga ko nibamara gutsinda abarwanyi ba M23, bazabafasha gutera u Rwanda ndetse bakagera i Kigali.

Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare (RDRC), Nyirahabineza Valérie yavuze ko kuba Minisitiri Chapman yasuye ikigo cya Mutobo bigaragaza ubufatanye mpuzamahanga mu kubaka amahoro no guteza imbere imibereho y’abaturage.

U Rwanda rusanganywe ikigo cya Mutobo cyakira kikanasubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi.

Iki kigo giherereye mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze cyakira abiganjemo abahoze mu mitwe y’inyeshyamba irimo FDLR ikorera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Raporo ya Komisiyo y’Igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare yo muri Gicurasi 2024 igaragaza ko kuva yatangira imirimo mu 1997, yakiriye abahoze ari abarwanyi ndetse n’abasirikare barenga ibihumbi 72 ndetse n’ibihumbi 12 bo mu miryango yabo.

Minisitiri Baroness Jenny Chapman ushinzwe Iterambere na Afurika mu Bwongereza
Yasuye anaganira n’abahoze mu mitwe y’inyeshyamba

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW 

Yisangize abandi