Monica Karambu yatandukanye na Rayon Sports y’Abagore

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Umunyezamu ukomoka muri Kenya, Monica Karambu wari usigaye akina imbere mu kibuga, yatandukanye na Rayon Sports WFC yari amazemo umwaka umwe urenga.

Tariki ya 10 Nyakanga 2024, ni bwo ubuyobozi bwa Rayon Sports WFC, bwemeje ko bwasinyishije umunya-Kenya, Monica Karambu wari iwabo. Ubwo yazaga muri Gikundiro, Monica yari yasinye amasezerano y’imyaka ibiri.

Akigera i Kigali, uyu wari waje ari umunyezamu, yagowe no kubona umwanya mu izamu nyuma y’uko Rayon Sports WFC yaguze Ndakimana Angeline wari uvuye muri AS Kigali WFC kandi ari umunyezamu wa She-Amavubi.

Umutoza w’iyi kipe yo mu Nzove, Rwaka Claude yahise afata icyemezo cyo kujya amukinisha imbere, cyane ko yagaragaje ko na byo yabishobora n’ubwo byageze aho agatakaza umwanya wo gukina.

Karambu hari imikino imwe n’imwe yagiye akinira iyi kipe mu gice cy’imbere. Mu Ugushyingo 2024, ubwo batsindaga Forever WFC ibitego 7-1 muri shampiyona, Monica yatsinzemo bibiri. Tariki ya 9 Gicurasi 2025, uyu munya-Kenya yatsinze ibitego bitatu mu 9-0 batsinze Ndabuc WFC mu gikombe cy’Amahoro.

Nyuma yo gutakaza uyu mwanya, uyu munyezamu biciye mu bwumvikane bw’impande zombi, yatandukanye na Rayon Sports WFC.

Ubwo yari muri Thika Queens y’iwabo mu 2022, yahagiriye ibihe byiza ubwo yegukanaga igikombe cya shampiyona, aba umunyezamu mwiza w’umwaka ndetse anaza mu ikipe nziza y’umwaka.

Muri Nyakanga 2024 ni bwo Monica yerekanywe nk’umukinnyi wa Rayon Sports WFC
Mu 2022 wabaye umwaka mwiza kuri Monica Karambu wakinaga iwabo

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi