Mu nama y’Ubumwe n’Ubudaheranwa, Meya w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline yasabye abagitsimbaraye ku Ngengabitekerezo ya Jenoside kuyireka bagafatanya n’abandi kubaka Ubumwe n’ubudaheranwa Abanyarwanda bahisemo.
Meya Kayitare Jacqueline avuga ko nubwo hari ibimaze kugerwaho batakwirengagiza ko hakiri umubare mukeya w’abaturage bakibaswe n’amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo, arimo na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, banga kuvugisha ukuri kujyanye n’aho imibiri y’abantu bishwe iri.
Ati: ”Amateka yaranze Igihugu cyacu ntabwo yoroshye kuko hakiri bamwe mu baturage bakibaswe na yo, ndetse ibi bikaba bizitira gahunda y’Ubumwe n’Ubudaheranwa kugerwaho.”
Meya Kayitare avuga ko abo bakeya bakibaswe n’ayo mateka bayagira intwaro bitwaza bakayifashisha mu kuvangira gahunda y’Ubumwe n’Ubudaheranwa Abanyarwanda bahisemo.
Ati:”Turabasaba kwigobotora ingoyi zibaboshye bakareka no kuyikwirakwiza mu bana babyara kuko ibi bitabaha uburenganzira bwo gukomeza kubiba iyo ngengabitekerezo ya Jenoside mu bandi bafite umutima muzima.”
Yongeyeho ati: ”Uko kudahinduka ntabwo bigomba kubera abandi imbogamizi kuko Ubumwe n’Ubudaheranwa ari amahitamo yacu twese.”
Nsabyimana Herman wo mu Mudugudu wa Buriza, Akagari ka Mbare Umurenge wa Shyogwe, avuga ko uruhare yagize muri Jenoside yakorewe abatutsi, yemeye icyaha aragihanirwa ariko akumva nta mahoro yo mu mutima afite kubera ko yari atariyunga n’abo yahekuye.
Ati: ”Ubwoba twabumazwe n’abo twahemukiye kuko baratwegereye bituma tubasaba imbabazi tubabwira n’ibyo twabakoreye.”
Nsabyimana avuga ko nta mahoro Umunyacyaha ashobora kugira mu gihe ataragaragaza ukuri kurebana n’ibyo yakoze.
Umuyobozi w’Umuryango wa Gikristo w’Isanamitima (CARSA) Mbonyingabo Christophe avuga ko ahakenewe gushyirwa imbaraga ari mu Rubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside kubera ko hari bamwe mu babyeyi basobanurira abana babo amateka bayagoretse.
Ati: ”Birasaba ko tubwira Urubyiruko amateka uRwanda rwanyuzemo rutayaciye hejuru.”
Gusa mu bikorwa Akarere ka Muhanga kishimira n’umubare munini w’abanyarwanda bashyize hamwe ndetse abatuye iMuhanga bakaba bubaka inzu y’Ubumqe n’Ubudaheranwa buri mwaka ihuriweho n’abagize uruhare muri Jenoside ndetse n’abarokotse.



MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.
