Umusore arakekwaho kwica umuvandimwe we, na we yiruka ahunga agwa mu mukoki

Yanditswe na Elisée MUHIZI

Muhanga: Dufatanyenimana Fabien w’Imyaka 20 y’amavuko arashinjwa kwica mukuru we witwaga Nshamihigo Gilbert w’Imyaka 25 y’amavuko yarangiza kumwica akagerageza kwiyahura.

Byabereye mu Kagari ka Kigarama, Umurenge wa Cyeza, mu ijoro ryakeye rishyira kuri uyu Gatandatu taliki ya 18 Ukwakira 2025.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yahamirije UMUSEKE ko iyo nkuru ari impamo, avuga ko nyakwigendera yishwe atemwe n’umubandimwe we.

Ati:”Yabanje gutema amaguru, amaboko, n’umutwe aramwica.”

Avuga ko nyuma yo gutema mukuru we, yagerageje kwiyahura akoresheje ikoti yahambiriye mu giti, akitura hasi.

Ati: “Bamwirutseho agwa mu cyobo ubu na we yajyanywe i Kabgayi kuvurwa.”

Gusa bamwe mu baturage bavuga ko bashakishije Dufatanyenimana basanga yaguye mu mukoki baramufata bamujyana kwa Muganga kuko yari amerewe nabi.

CIP Kamanzi avuga ko basanze intandaro ari amakimbirane bari bafitanye harimo n’ubusinzi.

Yihanganishije umuryango wa Nyakwigendera, cyakora asaba Imiryango ifitanye amakimbirane kujya yegera Inzego z’Ibanze kugira ngo babafashe kuyakemura.

Avuga ko Polisi itazihanganira abakora ibyaha nk’ibi by’urugomo n’ubwicanyi ko amategeko ahari ngo akurikizwe.

Nyakwigendera na murumuna we ushinjwa iki cyaha babanaga mu cyumba, ariko bakarara ku bitanda bitandukanye.

Umurambo wa Nshamihigo Gilbert wajyanywe i Kabgayi gukorerwa isuzuma.

Ubu bwicanyi bwatunguye abaturage bo mu Kagari ka Kigarama

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Muhanga.

Yisangize abandi