Urukuta rw’inzu y’uwitwa Mukamasabo Immaculée rwagwiriye abaturage bane, umwe ahita ahasiga ubuzima.
Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu w’i Nyabisindu, Akagari ka Gitarama, Umurenge wa Nyamabuye Akarere ka Muhanga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye Nshimiyimana Jean Claude yabwiye UMUSEKE ko iyi mpanuka y’urukuta rw’inzu abaturage basenyaga yabaye saa tanu z’amanywa.
Gitifu Nshimiyimana avuga ko abagera kuri bane basenyaga urukuta rw’iyo nzu y’ahazagurirwa umuhanda Nyange – Muhanga Leta yamaze gutangaho ingurane, rwagwiriye bane uwitwa Iradukunda Eric w’Imyaka 24 y’amavuko yahise apfa, abandi 3 barimo abagore babiri n’umugabo umwe bakomeretse.
Ati: ”Iradukunda we yahise apfa, abandi 3 bakomereka ibice bitandukanye by’umubiri.”
Nshimiyimana avuga ko bahise batabaza inzego z’Umutekano bakorana zirahagera, n’abaturage bakuramo umurambo wa Nyakwigendera ndetse n’abakomeretse.
Gitifu avuga ko umurambo wa Iradukunda Eric wajyanywe ku Bitaro i Kabgayi. Abari kumwe na we bakomeretse bajyanywe kwa muganga.
Yavuze ko uwapfuye yakomokaga mu Kagari ka Nganzo, Umurenge wa Muhanga, naho Bazubagira Neema, Jeannette na Sezibera Anselme batuye ahitwa mu Gasenyi ho mu Rugarama muri uyu Murenge wa Nyamabuye.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.
