Béatrice Munyenyezi woherejwe mu Rwanda na Leta zunze z’Amerika, uri kuburanira mu nkiko z’u Rwanda yari yanze kuza kuburana avuga ko yabangamiwe n’igororero rya Nyarugenge.
Abanyeshuri biga amategeko mu Rwanda barimo abakomoka mu Rwanda no hanze yarwo bari mu rukiko imbere baje gukurikirana urubanza rwa Béatrice Munyenyezi umaze igihe aburanira mu Rwanda.
Béatrice Munyenyezi yaje ku rukiko yatinze, akigera ku rukiko i Nyanza hashize umwanya aganira n’abunganizi be mu mategeko ari bo Me Bruce Bikotwa, na Me Felecien Gashema.
Inteko y’abacamanza batatu n’umwanditsi w’urukiko, binjiye mu cyumba cy’iburanisha. Umucamanza ati “Munyenyezi namenye uyu munsi, ko wanze kuza kuburana wabitewe n’iki?”
Béatrice Munyenyezi wari wambaye imyambaro isanzwe iranga abagororwa mu Rwanda, yahagurutse afata indangururamajwi (micro) ati “Murakoze Nyakubahwa Perezida, njye ejo naje kuburanira aha, dusoje banjyana mu modoka banyuza ahandi turahatinda, nsaba ba fande ko najyanwa kuko nari kugaruka aha bukeye, banga kujyana. Mwumwe ko twageze mu Igororero saa tatu z’ijoro (21h00).”
Munyenyezi Béatrice agihagurutse yongeyeho ati “Ibyo narabyihanganiye buracya nditegura ngo nje kuburana, ngiye kujya mu modoka nambikwa amapingu kandi ndarwaye n’indwara ndwaye barayizi. Umugongo wanjye ufite ikibazo iyo ngiye mu modoka bashyiragamo ntinyorohereza mu burwayi, binsaba ko tugenda mfashe ku kintu nsaba ko bampa indi modoka barabyanga, ahubwo umwe mu bacungagereza aho kumpa icyo nasabaga ambwira amagambo mabi ntavugira hano.”
Uyu mugore uri mu kigero cy’imyaka 50 agihagurutse yongeyeho ati “Nibyo koko nari nanze kuza kuburana, ndetse n’amapingu byarangiye nyambaye nza imbere yanyu, ariko uburwayi nsanzwe mfite kandi bampera imiti bwiyongereye (Isukari yazamitse niko yavuze).”
Umucamanza ati “None se usanzwe uza utambaye amapingu?” Béatrice Munyenyezi na we mu gusubiza ati “Yego, nsanzwe nza kuburana nambaye amapingu.”
Umucamanza ati “Ubundi twagakwiye kubaza abacungagereza ariko ntibari muri uru rubanza, ubushinjacyaha murabivugaho iki?”
Abahagarariye ubushinjacyaha muri uru rubanza ni babiri mbere yo gusubiza babanje kongorerana hagati yabo, umwe muri bo arahaguruka ati “Murakoze Nyakubahwa Perezida w’inteko iburanisha, ibya Munyenyezi twabyumviye aha mu rukiko, kandi abo avuga ntibari muri uru rubanza bityo twe twakorana n’ubuyobozi bw’igororero iki kibazo kigakemuka niba gihari.”
Umucamanza ati “Munyenyezi si ubwa mbere tuje mu kibazo cyawe, bityo tuzakorana n’ubushinjacyaha ndetse n’ubuyobozi bw’igororero icyo kibazo gikemuka nk’uko bisanzwe.”
Béatrice Munyenyezi wari wahise yicara mu ntebe azamuye ibiganza byombi nk’ikimenyetso cyo kubaha urukiko ati “Murakoze Nyakubahwa Perezida.”
Béatrice Munyenyezi yoherejwe mu Rwanda na Leta zunze ubumwe z’Amerika, akaba umukazana w’uwahoze ari Minisitiri w’umuryango Pauline Nyiramasuhuko.
Ari umugabo we Arsene Shalom Ntahobari, ndetse na nyirabukwe bakatiwe n’inkiko bamaze guhamwa n’icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Béatrice Munyenyezi aburana ahakana ibyaha byose bifitanye isano na Jenoside aregwa, akavuga ko azira umuryango yashatsemo.
Ibyo guhakana ibyaha kwe, ubushinjacyaha baburana bubyamaganira kure bukavuga ko iyo Munyenyezi Béatrice azira umuryango yashatsemo na sebukwe yari akwiye gukurikiranwa, ariko atakurikiranwe.
Munyenyezi Béatrice ari kuburana ku bujurire ku gihano yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, cyo gufungwa ubuzima bwe bwose (burundu). Yajuririye mu rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi rufite icyicaro i Nyanza, mu Majyepfo y’u Rwanda.
Niba nta gihindutse Munyenyezi Béatrice arakomeze kuburana muri uku kwezi k’Ukwakira hakomeza kumvwa abatangabuhamya bo ku ruhande rushinja.
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW
